Abantu 40 baguye mu gitero cyibasiye umusigiti umwe mu gace k’amajyarugu y’igihugu cya Syria.

Uyu musigiti watatswe n’indege z’intambara kugeza magingo aya zitaramenyekana,   byibuze abantu 40 nibo bavugwa kuba bahatakarije ubuzima.

BBC itangaza ko umwe mu bakurikirana uburenganzira bwa muntu mu guhugu cya Syria ubarizwa mu Bwongereza, yatangaje ko watewe igihe abantu bari mu masengesho y’umugoroba.

Igisirikari cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika gitangaza ko giherutse kwica bamwe mu   barwanyi ba  Al Qaeda bakoresheje indege z’intambara igihe bari mu birindiro byabo biri Idlib.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU