Mu gihugu cya Tanzania Ministiri w’ubuzima,iterambere ry’umuryango ,uburinganire n’urubyiruko  madamu Umi Mwalimu  yategetseko bitarenze uku kwezi umuyobozi uhagarariye urubyiruko  muri ministeri ayobora agomba kuba yamugejejeho icyegeranyo cy’abana b’abakobwa batwara inda z’indaro mu mashuri.

Umi Mwalimu
Ministiri w’ubuzima, Iterambere ry’Umuryango ,uburinganire n’urubyiruko  Madamu Umi Mwalimu

Mu gihe kitarenga ukwezi kumwe uyu muyobozi yasabwe kuba yamaze gushyira ahagaragara icyegeranyo kirambuye kigaragaza uko umubare w’abayobozi b’ibigo by’amashuri bagejeje ku mu komiseri w’uburezi   mu byiciro bine ibyegeranyo by’abana bato batewe inda ndetse n’abagiye bashaka bakiri bato mu bigo by’amashuri bayobora.

Ministiri Mwalimu ibi yabisabye kuri uyu 02 Werurwe 2017 ubwo yari mu nama n’abayobozi batandukanye asobanura impamvu ndetse n’ingaruka z’abana bishyingira bakiri bato nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu cyose cya Tanzaniya.Yashimangiyeko ntakabuza hagomba kubahirizwa ingingo ya 2016 isaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gutanga mu byiciro bine by’umwaka ibyegeranyo by’inda z’indaro n’abana bata amashuri.

Mu burakari bwinshi minisitiri yagize ati: “Itegeko rya 2016 ryemejwe n’inteko ishinga amategeko risaba abayobozi b’ibigo by’amashuri y’aba abanza ndetse n’ayisumbuye kugeza ku muyobozi uhagarariye uburezi muri guverinoma ibi byegeranyo.Ni inde wigeze akurikirana ibi ngo amenye ko byashyizwe mu bikorwa?Nta n’umwe.”

Nk’uko ikinyamakuru the daily mail cyabigaragaje, Ministiri yaburiye ababyeyi ndetse n’abahagarariye abana ko itegeko riteganya ibihano bihambaye ku bantu batera abana inda z’indaro kimwe n’ababubakisha ingo badakuze, nubwo ngo hari abayobozi bamwe n’abamwe bari kwica iri tegeko nkuko yabisobanuye.

Yabibwiye ubifite mu nshingano ze mu mbaga y’abantu bari mu nama,Minisitiri  yagize ati: “ubu nkubajije umubare w’abayobozi b’ibigo by’amashuri bamaze gutanga ibi byegeranyo ntacyo wabasha kunsubiza. Ku bw’ibyo rero mu gihe kitarenze ukwezi kumwe gusa nkeneye kubona ibyegeranyo by’igihugu cyose nkuko itegeko ribisaba.”

Yakomeje asobanura ko itegeko rya 2016 riteganyiriza ibihano bikomeye umuyobozi wese w’ikigo cy’ishuri utubahirije ibisabwa n’iri tegeko. Yagize ati: “ibihano biremereye birabateganyirijwe gusa sinzi ngo ni igihe cy’ingana iki mugomba kumara muri gereza.”

Iri ni itegeko abayobora ibigo by’amashuri batagomba kugira aho bacikira kuko ministiri yatangaje ko  hadafunzwe abareberera abana ndetse n’ababyeyi babo babashishikariza kwishyingira bakiri bato imbaraga za leta  ndetse n’abafatanya bikorwa  babishinzwe ntacyo zaba zamaze.Ministiri Mwalimu kandi yategetse abahagarariye iterambere ry’umuryango muri ministeri ayoboye ko nabo bagomba kumugezaho ibyegeranyo bigaragaza uko iri tegeko ryubahirijwe.

Yagize ati: “buri wese uhagarariye iterambere ry’umuryango agomba kutubwira icyo yagezeho mu kubahiriza itegeko riteganya ibihano bikomeye ku bantu bose batera abanyeshuri inda z’indaro ndetse n’ababashyingira bihabanye n’amategeko.”

Umuyobozi wungirije uhagarariye The United Nations Population Fund (UNFPA) muri Tanzaniya, Christine Mwanukuzi, yagaragaje icyizere ko ubushakashatsi buzahindura byinshi ku bana bishyingiraga bakiri bato

Naho umuyobozi uhagarariye ibikorwa muri ambasade ya Suede bwana Ulf Kallstig, yatangajeko nta kabuza intambwe igaragara igomba guterwa mu iterambere ry’umwana w’umukobwa n’igitsina gore muri rusange.

Nkuko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubarura ubwiyongere bw’abaturage mu gihugu cya Tanzania, Tanzania iri mu bihugu byambere ku isi bifite umubare w’abana bishyingira bakiri bato . 36 % by’igitsina gore muri Tanzania by’abari  ubu hagati y’imyaka 20 na 24 bagiye babyara mbere yuko buzuza imyaka 18.

Yanditswe na Schadrack MUKESHIMANA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU