Bishop Gwajima Josephat uyobora itorero Glory of Christ Tanzanian Church Leader, uyu umupasiteri yishyikirije polisi nyuma yo kumva ku mbuga nkoranyambaga  ko ashakishwa , ubwo basangaga  imbunda mu gikapu cye.

Umupasiteri yishyikirije polisi nyuma yo gukekwaho gutunga imbundat
Bishop Gwajima Josephat

Yiregura mu  rurukiko rw’ibanze imbere y’umucamanza Cyprian Makeha  hamwe n’abo areganwa na bo harimo umurinda ndetse n’umwungirije  yavuze ko yishyikirije polisi n’igikapu kirimo imbunda ngo kuko ayitunze byemewe n’amategeko .

The Citizen yatangaje ko yemereye ubushinjacyaha ko amasasu 17 yasanzwe mu gikapu cye ari aye, ngo akaba ayatunze  mu rwego rwo kwicungira umutekano kandi akaba abyemerewe n’amategeko .

Muri iki kirego uyu mu pasiteri akaba ashinjwa kutabika  neza imbunda ye ndetse n’amasasu, naho abo abari kumwe bagashinjwa gutunga intwaro bitemewe n’amategeko .

Uno mupasiteri kandi  arashinjwa gukoressha imvugo isebanya mu rubanza rwe ruheruka aho ashinjwa gutuka umwepiskopi  wa Kiliziya Gatolika ya Dar Es Saalam Cardinal Pengo .

Urubanza rwe rukaba ruzasomwa kuwa   10  Mata uyu mwaka

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU