Donald Trump abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, murukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2017 akaba yabyutse yikoma bikomeye uwahoze ayobora Amerika Barack Obama ko yamukurikiraniraga hafi ukwezi kumwe mbere y’amatora (Trump arashinja Obama).

Trump arashinja Obama kuba yarakurikiranaga abo bavuganaga mu gihe cy’amatora

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati: “Biteye agahinda! Navumbuye ko Obama yakurikiraniraga bya hafi telefoni nitabaga nkiri mu muturirwa wanjye mbere y’intsinzi. Gusa ntacyo yagezeho. Ibi ni ukugenda ku muntu.”

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko itangazamakuru hari amakuru ryabonye mu minsi ishize ko FBI hari urupapuro rw’umwe muri maneko yo mu mahanga yari yarahawe ikirako cyo gukurikirana bya hafi ko Trump n’abamuteraga ingabo mu bitugu nimba ntabiganiro bagirana n’abayobozi bo mu Burusiya.

Trump akaba yakomeje avuga ko agiye kwihutira gushaka umunyamategeko uzamufasha kwiga ikirego cy’uburyo Perezida Obama yakurikiranaga bya hafi ibyo Trump yaganiraga n’abandi bantu mu kwezi ku Kwakira mu gihe haburaga igihe gito ngo basatire amatora.

Uretse ibi kandi Trump yagereranyije Obama n’umwe mu banyapolitike b’Amerika babayeho mu mwaka wi 1950 witwaga McCarthy wagiye urangwa n’amanyanga menshi mu guharabika bagenzi be ntacyo ashingiyeho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU