Mu matora akomeje gukorwa mu gihugu cy’ubufaransa abaturage batora kuri murandasi basaba ko uwahoze ari perezida wa Reta z’Unze Ubumwe z’Amerika, yazahatanira kuyobora abafaransa ubu umubare wamaze kwiyongera ugera ku bihumbi 42000.

Nyuma y’intero Obama yari afite ubwo yiyamamazaga avuga ngo “Yego turabishoboye” iri mu rurimi rw’icyongereza ivuga ngo “Yes, we can” magingo aya yamaze guhinduka intero y’abafaransa basaba Black Obama kuziyamamariza kuyobora Ubufaransa mu ntero yabo iri mu rurimi rw’Igifaransa (Oui, on peut)

Umwe mu bategura iyi gahunda avugana na Bbc yatangaje  ko nta nzozi na mba abiyamamariza kuyobora bagaragaza.

Nkuko ikinyamakuru The New York Times gitangaza abanyepolitike bari gutegura iyi gahunda yo gutora bakaba bari gukwirakwiza amafoto manin ya ariho Obama mu mabara y’umutuku n’umweru ku mihanda.

Umwe mu bategura iyi gahunda yamatora akaba atangaza ko bakeneye umuntu wunga abantu nta wundi mugabo cyangwa umugore bakeneye.

Kugeza magingo aya umuvugizi wa perezida Obama wacyuye igihe akaba yirinze kugira icyo abivugaho.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU