U Rwanda rurizihiza gute icyumweru cyahariwe kuzirikana ifaranga kw’isi?

Hirya no hino ku isi harizihizwa icyumweru cyahariwe kuzirikana ku ifaranga, mu Rwanda bakaba bahisemo kwigisha urubyiruko uburyo batinyuka bagatangira kwizigama mu gihe kiri mbere bikababyarira umusaruro bihereye kuyo bita ko ari macye.

Rwanda Stock Exchange , AISEC

Kuri uyu wa mbere tariki 27 Werurwe 2017 u Rwanda rwafatanyije n’isi yose kwizihiza icyumweru cyahariwe kuzirikana ku ifaranga ndetse no gushishikariza urubyiruko mu kuzamura ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendoshuri rwateguwe n’umuryango AISEC Rwanda, Uru rugendoshuri rwitabiriwe n’abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Lycee de Kigali aho baboneyeho umwanya babereka akamaro ndetse n’inyungu iva mu kugira uruhare mu isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.

Umwe mu banyeshuri wari mu bahawe amasomo Kato David yagize ati: “ Twungutse ubumenyi bwinshi, twamenye uburyo amafaranga azenguruka mu gihugu ndetse n’akamaro kabyo, twungukiyemo ko natwe duhereye ku mafaranga macye dushobora gutangira kwizigama mu isoko ry’imari n’imigabane.”

Uhagarariye ikigo gifasha abanyeshuri ba kaminuza mu Rwanda kujya kwimenyereza imirimo hanze y’igihugu, ndetse kigafasha abanyamahanga kuza kwimenyereza mu Rwanda kizwi ku izina rya AISEC Rwanda kiri muri bimwe mu bateguye uyu munsi ngo gifashe urubyiruko Nyarwanda kwiha akanya ngo batekereze uko bazaba bahagaze ku bigendanye n’iterambere ry’abo ndetse n’igihugu muri rusange,

Deborah umuyobozi wa AISEC mu Rwanda yagiriye inama urubyiruko agira ati: “Dutekereze kure cyane yo kwizigama tunibaze, ese ubundi turizigama kubera iki? Ushobora gutangira uri umwana utekereza uruhare uzagira mu bukungu bw’igihugu cyawe, witekerezeho ku giti cyawe uko uzaba uhagaze ejo hazaza ku bigendanye n’ifaranga.”

Kuva ku bihumbi icyenda gusa ushobora kuba umwe mu bafite imigabane mu ma sosiyete akomeye mu Rwanda.

Mu kiganiro Touchrwanda twagiranye n’umuyobozi mukuru w’ikigega cy’imari n’imigabane, Rwanda Stock Exchange Pierre Celestin Rwabukumba yagize ati: “Nkuko abantu bagira ibimina byo kwikenura bari bakwiye kumva ko igihe kigeze bashobora kwicara bagashyira hamwe bagatangira gutekereza ku muco wo kwizigama.

Nkubu ngubu guhera ku mafaranga y’u Rwanda gusa ibihumbi icyenda biroroshye ko nawe ushobora gutangira ukaba umwe mu bafite imigabane mu bigo by’imari mu Rwanda cyangwa se mu ma sosiyete akomeye muri iki gihugu.”

Gusa nubwo umuyobozi mukuru w’ikigo cy’imari n’imigabane mu Rwanda asanga koko hakiri icyuho ku Banyarwanda bitabira iri soko gusa atanga icyizere cy’uko buhoro buhoro binyuze mu bukangurambaga Abanyarwanda bagenda barushaho ku byumva.

Ku bigendanye n’uburyo Abanyarwanda bumva ndetse n’uburyo bitabira iri soko, Rwabukumbu yakomeje agira ati: “Ubwitabire hagati ya 2008 kugeza 2011 Rwanda Stock Exchange itaratangira wasangaga abaturage bagana isoko ry’imari n’imigabane bagera kuri 1 kuri 2 ku ijana. Kurubu aho iki kigo cyiziye amasosiyete yo mu Rwanda agatangira gufungura imiryango tumaze kugera uyu mwaka kuri 20% bya baturage bitabira iri soko.”

Rwanda Stock Exchange , AISEC
Abari baharariye abandi bafunguye ku mugaragaro isoko ry’imari mbere y’uko basobanurirwa
Rwanda Stock Exchange , AISEC
Bumvanaga amatsiko menshi ngo basobanurirwe uko isoko ry’imari rikora

Rwanda Stock Exchange , AISEC

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU