Abanyeshuri bakomoka muri Nigeria biga mu gihugu cy’Ubuhinde ,ntiborohewe nyuma y’aho abagera kuri bane bibasiwe bagakomeretswa bikomeye bazira urupfu rw’umusore w’umuhinde.

Abanyanijeriya bari mu mazi abira
Abanyanijeriya bari mu mazi abira

Minisiti w’Ububanyi n’Amahanga mu BuhindeSushma Swaraj yasabye ko hakorwa iperereza ku cyihishe inyuma y’abanyeshuri b’abanyafurika bakomeje kwibasirwa, bagirirwa nabi mu gace ka Pradesh.

Umukobwa umwe ukomoka muri Nigeria avugwa kuba yarashimuswe abandi banyeshuri bakomoka muri Afurika baterwa n’abagizi ba nabi, umunsi w’ejo nyuma yaho umusore w’umuhinde mu mujyi wa Noida yishwe.

Uyu musore wishwe bivugwa ko yaba yarahawe ibiyobyabwenge bivugwa ko bicuruzwa n’abanyafurika mu Buhinde, byaje gutuma aba banyeshuri bafatwa na bo nyuma yo kubura abatangabuhamya.

BBC itangaza ko kugeza ubu abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bikorera mu buhinde.

Ubu bugizi bwa nabi buje nyuma y’abanyeshuri bakomoka muri Tanzaniya na Leta iharanira Demokarasi ya Congo batewe n’abagizi ba nabi  bitera bamwe mu bayobozi ba Afukrika guhagurukira Leta y’Ubuhinde.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU