Ibihumbi by’abaturage mu gihugu cy’Uburusiya barigaragambya basaba ko Minisitiri w’Intebe Dmitry Medvedev yegura, ku mpamvu y’imikoreshereje mibi y’umutungo w’igihugu.

byibura abantu 800 bamaze gufatwa na polisi
byibura abantu 800 bamaze gufatwa na polisi

Abaturage mu bice bitandukanye mu gihugu cy’Uburusiya bakwiye imihanda bigaragambya, bamagana imikoreshereje mibi y’amafaranga ava mu mutungo w’igihugu bityo bagasaba Minisitiri w’Intebe kwegura.

BBC itangaza ko iyi myigaragambyo ivugwa kuba ikaze cyane kurusha iyabaye muri iki gihugu mu myaka ishizen ngo kuko kugeza ubu abantu 800 bamaze gutabwa muri yombi na polisi.

Minisitiri w’intebe ashinjwa gukoresha umutungo w’igihugu mu bikorwa bye byihariye, harimo inzu yororeramo imbata, ibiraro by’inka no kugura ubwato.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU