Ota Benga wabayeho kuva mu mwaka 1883 kugeza 1916 yari umwe mu bagize umuryango w’abasangwabutaka bo muri Mbuti, akaba yari atuye hafi y’umugezi wa Kasai mu butakwa bwari bwarigaruriwe n’Umwami Leopold wa II mu cyahoze ari Congo Mbiligi yatwawe nk’imfashanyigisho izajya ifasha abazungu kumenya imihindagurukire ya muntu.

Mu gace Benga yabagamo kari muri tumwe mu duce Ababiligi bakuragamo ibiti bya ribuyu ku bwinshi bakabyohereza iwabo mu Bubiligi akaba ariho bajya kubitunganyiriza bakabikoramo imbaho zigurishwa agatubutse,igihe kimwe rero Benga yagiye guhiga nibwo umutwe waje ugatera urusisiro rw’iwabo maze umugore we ndetse n’abana be babiri bahita bahatakariza ubuzima we arokoka gutyo.

Ntibyatinze kuko yaje kugwa mu mutego wari uriho icyo gihe aho ubucuruzi bw’abacakara bwari bumaze kugera muri Afurika ngo bajye gukora imirimo y’uburetwa muri Amerika nawe aza gutwarwa bunyago kimwe n’abandi birabura benshi.

Umucuruzi w’umunyamerika Samuel Phillips Verner ubwo yagenderaga Afurika mu mwaka wi 1904 yabonye Benga ari kumwe n’abandi munzira yiyemeza ku mugura ngo ajye amukoresha mu imurikagurishwa mu gihugu cy’iwabo ngo abe imfashanyigisho y’uburyo umuntu yagiye ahindagurika kuva ku nguge ugakomereza ku basangwabutaka kugeza aho umwera (umuzungu) abereyeho.

Yagerageje kurwana kuri Benga maze aza kumuhabwa n’abo bakoloni amutanzeho ingurane y’umunyu ndetse n’imyenda, Verner akaba yaramaranye na Benga igihe kigera ku byumweru bibiri mbere yuko agarukana na Benga mu gihugu cye cy’amavuko icyo gihe cyari kikiyoborwa n’umwami Leopold.

Verner akaba yarifuje nawe gutwara abandi basangwabutaka bameze nka Benger ngo abajyane kubutaka bw’iwabo muri Amerika abatanzeho ingurane ariko mu buryo bemeranyijeho gusa baranga baramutsembera kugeza igihe Benga yabahamirije inkuru y’uburyo ari we wamukijije ubuzima aho nawe yari muri bamwe mu bari gutwarwa mu bucakara maze icyo gihe abandi baremera baramuyoboka atwaramo abandi bagera ku icyenda ngo abatware kwifashisha iwabo mu mfasha nyigisho yo kubaho ndetse n’imihindagurukire ya muntu.

Bamwe mu bajyanwe na Benga ubwo Verner yagarukaga gutwara abandi muri Afurika

Iri tsinda rikaba ryarageze muri leta ya Missouri imwe mu zigize leta zunze ubumwe z’Amerika gusa Verner icyo gihe bakaba batari bakiri kumwe kuko yafashwe n’uburwayi bwa malariya ntiyabasha gukomezanya nabo, bakihagera batangiye kubakoresha mu bikorwa by’imurikagurishwa ngo bereke abazungu uburyo umunyafurika asa. Icyo gihe Ota Benga yaramamaye cyane ndetse izina rye risakara hose mu binyamakuru benshi mu bitabiraga iryo murika bagashiturwa no kureba amenyo ya Benga yari asongoye nka kimwe mu byakorwaga mu rusisiro rw’iwabo kwivuko mu rwego rw’umurimbo.

Verner amaze koroherwa n’uburwayi nyuma y’ukwezi kumwe yaje asanga ba basangwabutaka barafashwe nk’imfungwa kurusha uko ari abamurika. Nkuko yari yarabibasezeranyije ko icyo abashakira we atari ukubacunaguza cyangwa kubavutsa ubuzima byaramubabaje abonye ibyo bene wabo babagirira aho babafataga muri bumwe mu bwoko bw’inyamaswa nti babafate nk’abantu bagenzi babo.

Verner akaba yarakomeje ubushakashatsi bwe ku basangwabutaka abifashijwemo na Benga nuko baza kongera gusubirana mu gihugu cye cya Congo aho Benga yongeye asubira muri bene wabo ashakamo undi mugore wa kabiri gusa nawe ntibamaranye kabiri kuko kuba mwishyamba uyu mugore nawe yaje kurumwa n’inzoka arapfa.

Igihe kimwe Verner yaje gushakira akazi Benga kubera ukuntu yarakunzwe mu nzu ndangamurage y’Amerika ku mateka y’ibinyabuzima aho yagenerwaga umushahara ungana 175$ gusa amusaba ko atazigera amukorera ihohoterwa iryo ari ryo ryose ko agomba kumva ko nawe ari umuntu cyo kimwe nawe, muri icyo gihe Benga aza kwibanira ni inkende akazajya azitaho akazibungabunga gusa ntibyamushimishije kuko yasaga nkuvukijwe uburenganzira bwe aho yabaga afungiranwe mu birahure atabasha kurira ibiti nkuko yari yarabimenyereye cyangwa se kumva amajwi y’utunyoni twa mugitondo yabagaho nk’umunyururu ufungiwe hamwe watereranwe.

Ota Benga
Uburyo amenyo ya Benga yari asongoye biri muri bimwe mu byakururaga abantu kuza ku mureba

Ku busabe bwa Bumpus wari warasigiwe Benga na Verner mu mwaka wi 1906, Verner yafashe Benga amushyira mu ishyamba rya bagamo urusobe rw’inyamaswa aho Benga yumvaga abohotse agakora ibyo ashaka uko abyifuza ndetse asabana n’inyamaswa ndetse abantu bakazajya bahagenderera baje kureba ubuzima bwa Benga wabanga n’inyamaswa zikamwumvira ndetse bagasabana nazo.

Nyuma y’igihe Benga yaje kumenya ururimi rw’icyongereza maze aza guhabwa akazi mu ruganda rutunganya itabi ndetse benshi mu bakozi bakoranaga bagenda bamwiyumvamo buhoro buhoro bakamwiyegereza cyane ngo abacire ku mayange y’ubuzima yabagamo akiri iwabo mu mashyamba.

Ku itariki 20 Werurwe 1916 ubwo Benga yarafite imyaka 32 y’amavuko yaje kwiba imbunda maze aragenda ahirengeye yirasa mu gatuza ubuzima bwe bushirira aho.

Erick M. RUZINDANA/TouchRwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU