Nyuma yaho bigaragariye ko bamwe mu bagize umutwe ushinga mategeko mu gihugu cy’Ubwongereza bagiye batanga akazi mu buryo budakurikije amategeko bakagaha bamwe mu bo mu miryango yabo akanama ngenzuzi kuyu mutwe ka basabye kwirinda itoneshwa rya hato na hato ndetse ko undi bizongera kugaragaraho azagezwa imbere y’Ubutabera.

Ubwongereza: Abadepite basabwe kwirinda itonesha mu mitangire y’akazi

Iki cyemezo cyafashwe kikaba kije gukumira akarengane kajyaga kagaragara mu mitangire y’akazi aho bamwe muri bo bigwizagaho umutungo w’igihugu bagaha akazi abatabifitiye ubushobozi rubanda bakabigenderamo.

Umuyobozi mukuru w’aka kanama akaba Ruth Evans yagize ati: “Turatekereza ko guha akazi umwe mubagize umuryango wawe atari igisubizo ku mahame agenga imitangire y’akazi hakwiye kujya hitabwaho uburyo bw’imipiganire y’akazi kuri bose akazi kagahabwa ugashoboye.”

Hamaze gutahurwa abagize umutwe w’inteko ishingamategeko bagera ku 150  bagaragayeho gutanga akazi ku bagize imiryango yabo 144 mu buryo bunyuranije n’amategeko mu mwaka umwe gusa wa 2008 naho mu mwaka wakurikiyeho wa 2009 abandi bagera kuri 220 bakaba barahawe akazi na bene wabo bakora mu nteko.

Gusa nubwo iki cyemezo cyafashwe n’aka kanama ngenzuzi cyaje ari nk’umuti ku mitangire y’akazi, umubare munini w’abagize inteko ishingamategeko bakaba batakishimiye na gato aho babona gifashwe hakurikijwe ibiri kuba kuwahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubufaransa Francois Fillon aho nawe akurikiranwe imbere y’ubutabera azira gutanga akazi ku bagize umuryango we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU