Iki cyumweru kirangiye cyaranzwe n’udushya twinshi twacicikanye hirya no hino mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse no ku ma radio n’insakazamashusho zinyuranye.

Hari ibintu bibaho mu myidagaduro ya hano mu Rwanda bikavugisha abantu benshi bitewe n’umwihariko bifite.

Inkuru zavuzwe cyane muri iki cyumweru harimo nko gusezerana kwa Miss Jojo, Teta Sandra ufunzwe, Queen Cha winjiye muri Guma Guma n’izindi nyinshi nkuko bigaragara muri iyi nkuru.

Utu ni tumwe mu dushya twaranze iki cyumweru kirangiye, twavuzwe mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda.

Charly na Nina basezeye muri Guma Guma 7

Charly&Nina ntibakitabiriye irushanwa rya PGGSS7, dore umuhanzi aya mahirwe asekeye

Charly na Nina bamaze gukura ikirenge mu irushanwa rya PGGSS7 kubw’impamvu zabo bwite, aya mahirwe yahise asekera umuhanzikazi Queen Cha.

Miss jojo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Uwineza Josiane uzwi nka Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore bamaze igihe bakundana mu buryo bw’ ibanga, uyu muhango ukaba warabereye mu mujyi wa Kigali.

Umuhanzi Saidi Brazza yatawe muri yombi

Polisi yafashe ibiyobyabwenge

Saidi Brazza, umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Reggae wamamaye mu ndirimbo zigiye zitandukanye nka Isi yameze amenyo, Twiganirira n’izindi zitandukanye ari mu bantu 18 bafatanywe urumogi rugera ku biro 300, bifite agaciro ka Miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Teta Sandra arafunzwe

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo amakuru yabaye Kimomo ko Teta Sandra yagejejwe muri Gereza aho akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, ibi bikaba byaramenyekanye nyuma yo kumara igihe kirekire atagaragara mu itangazamakuru.

Oda Paccy akomeje kwishyira ku karubanda yambaye hafi y’ubusa.

Umuhanzikazi Oda Paccy wamenyekanye mu ndirimbo nka No Body, Umusirimu yirengagije ko yabyaye akomeje gushyira hanze amafoto yerekana ibice by’ibanga ku mubiri we, ibi bigatuma abafana be bamwandagaza by’akataraboneka.

Ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo ryahaye abanyeshuri  impamyabushobozi

Abanyeshuri 29 barangije amasomo y’umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, bahawe impamyabushobozi ibemerera kujya guhatana ku isoko ry’umurimo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU