Ku myaka ye 85 y’amavuko, uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Leta ya Uganda,  Joash Mayanja Nkangi yitabye Imana nkuko imiryango ye yabitangaje.

Mayanja-Nkangi yabaye minisitiri w'ubutabera wa uganda
Mayanja-Nkangi yabaye minisitiri w’ubutabera wa uganda

Nkuko byatangajwe n’umukobwa we Josephine Mayanja yemeje aya makuru ku murongo wa telefone y’ikinyamakuru cya New Vision kuri uyu wa mbere.
Mayanja Nkangi yagiye ajya kuvuzwa inshuro nyinshi mu gihugu cy’ubuhinde, agakorerwa ibizamini by’umubiri inshuro zitari nke. Mayanja Nkangi akaba yaranabaye umukuru wa komisiyo y’igihugu ishinzwe iby’ubutaka.

Yanabaye kandi umwe mu bagize inteko ishinga amategeko yo mu burasirazuba bwa Masaka, ni umwe mu bashinze ishyaka rya Kabaka Yekka Youth Wing and Conservative Party (CP).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU