Mu gihugu cya Uganda ku munsi w’ejo tariki 28Werurwe2017 mu karere ka Kayunga habaye urugamba rutoroshye hagati ya Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni, hamwe na polisi y’iki gihugu cya Uganda nyuma yuko Besigye akomeje kwigaragambya ashaka kwigarurira ubutaka bw’akarere.

Besigye ntavuga rumwe n'ubutegetsi bwa museveni
Bessigye ntavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni

Kizza Bessigye yari kumwe n’abanyapolitiki batandukanye, ubwo bari baje mu muhuro n’abashyigikiye Besigye mu nzira yo kwigarurira ubutaka bw’aka karere nkuko siroga y’abo ibivuga( anti-land grabbing campaign dubbed “My Land, My Life.”)
Nkuko Daily Monitor yabitangaje, ubutaka bw’aka karere bumaze igihe buteza impagarara n’amakimbirane hagati  ya ba nyirabwo hamwe n’ababukodesha ari na ko rimwe na rimwe hangirikira byinshi.

Akaduruvayo muri aka karere katangiye mu masaha ya nyuma ya saa sita  gahereye ku kiraro cya Ssezibwa, aho igipolisi cyari cyiyobowe n’umuvugizi Bwana Lameck Kigozi  kitambikaga umurongo w’imodoka zari zirimo abashyigikiye iki gikorwa berekeza mu mujyi wa Bbaale,  aho uyu muhuro wo guteza akaduruvayo wari wateguwe kubera. Gusa polisi yaje gusanga Besigye atari muri izi imodoka bitambitse nubwo imodoka ye yarimo.

Intambara y’amagambo yahise ko irota hagati y’umuvugizi wa polisi Kigozi hamwe na Meya w’umujyi wa Kampala bwana Erias Lukwago, nyuma yo gutanga uburenganzira bwo gukora uyu muhuro ugamije kwigaragambya.

Intambara yaje kumara hafi iminota 30 nyuma yuko polisi itahuye ko Besigye asa n’uwo bahenze ubwenge polisi yaretse imodoka zikomeza kugenda zerekeza i Baale.

Nyuma y’akanya gato i Bbaale abari bateguye iyi nama bahise ko bwabwira itangazamakuru ko inama yari yateguwe kuba saa tanu z’amanywa, ariko polisi irabizambya isenya amatente yagombaga kuberamo inama ari nako akavuyo kiyongereye , gusa hanyuma polisi yaje gutahura ko Dr Besigye yaciye indi nzira n’ubundi ajya guhura n’abantu be.

Mu ijambo Dr Besigye  yavuze ku munsi w’ejo yatangaje ko nyuma yo kugurisha hafi bizinesi zose za leta mu mwaka wa 1990 ,NRM, leta ntaruhare yari ikibifiteho, niyo mpamvu ngo ubu butaka barwanira kuri ubu abaturage bagomba kuburwanirira kuko aribo babufiteho uburenganzira.

Besigye yagize ati:“ Umuntu ukubuza kumenya abakwibira ubutaka ubwo na we agomba kuba ari  umwe mu babwiba”  ibi yabitangaje asa n’ubwira polisi y’iki gihugu ikomeza kwirukana abaturage mu butaka bwabo.

Iyi nama yaje kumara iminota igera ku icumi gusa ari nako mu masaha ya saa moya z’umugoroba, polisi yatangiye gutatanya ikivunge cy’abantu baraho baje gushyigikira Besigye. Nyuma Polisi ikomeza gushorera Besigye n’abandi banyapolitiki bari kumwe babakura muri kano karere ka Kayunga.

Ubusanzwe itegem ko ry’iki gihugu riha uburenganzira busesuye abakodesha ubutaka ko batagomba kwirukanwa na banyirabwo uko biboneye.

Nkuko itegeko ry’iki gihugu ribisaba nyir’ubutaka igihe akeneye kwirukana ababukodesha agomba kubanza guhabwa uburenganzira n’urukiko akagaragaza uruhushya yabiherewe mbere y’uko yabugurisha. Nubwo benshi ngo bari kwirukanwa mu butaka bwabo nta ruhushya ruvuye mu rukiko beretswe.

Yanditswe Schadrack MUKESHIMANA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU