Polisi yo mu gihugu cya Uganda mu karere ka Kakumiro yataye muri yombi umugabo w’imyaka 34 ukurikiranyweho kwica uwahoze ari umugore mu maso y’abana be amukubise isuka mu mutwe.

Nyakwigendera Beatrice Nakingi yari umubyeyi w’abana barindwi ariko akaba yari yatandukanye n’umugabo we wa mbere wakoze aya marorerwa akamwivuganira imbere y’abana nyuma y’aho yashakanye n’undi bakabyarana abana barindwi.

Umwe mu bana ba nyakwigendera Mary Nakabito yatangarije Daily Monitor ko nyina yari yaratandukanye na se maze yiyubakira inzu yaje no kubanamo n’undi mugabo babyarana abana barindwi.

Nakabito avuga ko uyu mugabo ucyekwa yasuye mama we kuwa Gatandatu maze bagirana amakimbirane mu ijoro biza kurangira amukubise isuka mu mutwe no mu mugongo inshuro nyinshi.

Yagize ati “Yishe mama tureba n’amaso n’isuka, yayimukubise mu mutwe anayimukubita mu mugongo inshuro nyinshi.”

Yakomeje avuga ko yahoye nyina kuba yarageragezaga kumushaka ariko akamubura yongeraho ko se wabo adakunda kuba ari mu rugo.

Abaturanyi batangaje ko uyu ari umugore wa kane uhitanywe n’uwahoze ari umugabo we muri aka gace bitewe n’amakibiranye yo mu miryango.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU