Mu gihugu cya Kenya umupolisi wishe  umushoferi nyuma yo kumukubitira urushyi mu gace kazwi nka Fig Tree Market i Nairobi agahita yitaba imana, kuri uyu wa 2 Werurwe yatawe muri yombi.

Polisi

Kaporale Joseph Wanjau ushinzwe kugenzura ibyaha mu gace ka Gigiri ni we ushinjwa gukubita umushoferi witwa juma Mbivithi urushyi nyuma yuko umugore bari kumwe abwiye uyu mu polisi ko uyu mushoferi amukoreye ihohoterwa.

Umugabo uzwi nka Michael Nduva wahoze ari kumwe na Bwana Mbivithi ubwo yakubitwaga n’umupolisi, aganira n’igitangazamakuru the daily Nation cyo muri iki gihugu cya Kenya, yatangaje ko uyu mubyeyi yikunguje ngo kuko uyu mushoferi yamukomerekeje umutima  ubwo yamwitaga  indaya.

Yagize ati: “umupolisi yamukubise urushyi ku itama nuko Mbivithi yitura hasi agaragaza ko yangiritse mu mutwe nyuma yuko mugore yari yisajije  amurega ngo amwise indaya.”

Yakomeje avuga ko nyakwigendera yahise ajyanwa  ku bitaro bya Guru Naka muri iki gihugu cya Kenya aho yagendaga ava amaraso bikabije,ariko ku bw’amahirwe macye yahise yitaba Imana.

Nkuko byatangajwe uyu nyakwigendera yari afite imyaka 52 y’amavuko kuri ubu umurambo we ukaba werekejwe mu bitaro, umupolisi ukekwaho ku mwica kuri uyu wa kane ku masaha y’umugoroba yatawe muri yombi ategereje gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Yanditswe  na Schadrack MUKESHIMANA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU