Nyuma y’aho raporo y’Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi igaragaraje ko umubare w’impunzi zibyara inda zitateganyijwe ugenda wiyongera ku mpamvu zitandukanye harimo n’ikibazo cy’imyumvire, kuri ubu Reta y’ u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira Ibiza MIDMAR, bagiye gushyira imbaraga muri gahunda yatangiye y’umugoroba w’ababyeyi nk’imwe muri gahunda abaturage bahuriramo bakikemurira ibibazo

Seraphine Mukantabana
Seraphine Mukantabana

Iyi raporo y’Umuryango w’Abibumbye igaragaraza ko impamvu nyamukuru y’umubare w’impunzi zibyara abana zitateganyije ugenda wiyongera, ari ikibazo cy’inzara kivugwa mu nkambi ziri hirya no hino mu gihugu, nkuko iyi raporo ibigaragaraza hari ababyara bagamije kongererwa ingano y’imfanshanyo bahabwa. Aya makuru atangwa n’Umuryango w’Abibumbye kandi bayemerenyaho na Minisitiri ushinzwe Impunzi no gukumira Ibiza Madam Mukantabana Seraphine.

Yagize ati:”Bamwe basa n’abatwara inda no mu buryo batabyifuzaga ariko ari nko mu buryo bwo kugira ngo bongere umubare w’abagize umubare w’abagize umuryango, bitewe nuko kenshi imfashanyo ziba zishingiye ku mubare w’abagize umuryango bityo ugasanga abantu bari mu nkambi barabyara bataringaniza imbyaro mu rwego rwo gushaka ahari niko bakeka gushaka kongera ya rasiyo babona, bigendewe kuri abo bantu bagenda biyongera mu muryango icyo na cyo kikaba ari ikibazo kigomba kwitabwaho kuko uruhande rumwe abantu bagomba kubona ibibatunga ariko hari n’ubuzima bw’uwo mugore bushobora kuhabangamira mu gihe cyose hatabaye ibyo kuringaniza imbyaro”.

Muri gahunda zigamije kurandura imbyaro zitatenganyijwe mu nkambi esheshatu ziba mu Rwanda, harimo gahunda yo kwigira yatangiye gushyirwa mu bikorwa, by’akarusho ngo impunzi zigiye gusangizwa kuri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi nk’imwe muri gahunda ije kurandura ikibazo cyo gutwara inda zitateganyijwe. Madam Mukantabana Seraphinen yagize ati”Bigaragara yuko abantu babyara nta kuringaniza imbyaro mu buryo bwo kugira ngo bashobore kubona imfanshanyo irenzeho, birumvikana ko tugomba gukora ubukangurambaga duhereye ku mudugudu niko nabyita, kuko ngira ngo mu byo ino raporo itwereka nuko hari imigirire myiza hari kwishakamo ibisubiza Reta y’u Rwanda ifite yatangiye mu bijyanye n’umugoroba w’ababyeyi, aho ibibazo by’umuryango bikemurirwa byose, umugoroba w’ababyeyi uhera ku mudugudu bityo rero iki kintu cyagaragaje yuko gitanga umusaruro ugaragara tukaba dushaka kugira ngo natwe tubikore mu nkambi duhereye kuri buri level nakwita iy’umudugudu tuzakoresha umugoroba w’ababyeyi, kugira ngo harusheho kwitabwaho ubukangurambaga ku bijyanye n’ubuzima muri rusange ariko n’ibi ngibi by’imyororokere bikaba byahabwa agaciro”.

Ubukene nka kimwe muri nyirabayazana yo gutwara inda zitateganyijwe mu kambi, raporo igaragaza ko hagati ya 38 na 48% ari abantu badafite icyo binjiza mu gihe 22% igaragaza ko abagabo b’impunzi aribo bafite ibyo bahugiraho kurusha abagore.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU