Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2017, sosiyete ya Tecno yamuritse telefoni nshya yabo yiswe Camon CX, mu birori byabereye mu mujyi rwagati, bikaba byari byahuruje imbaga nya mwinshi.

Iyi Telefoni nshya bamuritse ije isanga Camon C9 baherutse kumurika mu mwaka ushize, bakaba ndetse basobanuriye abitabiriye ibirori uko ikoreshwa, abanyamahirwe babasha no kwegukana ibihembo binyuranye.

Bafashe na Selfie
Bafashe na Selfie

Ahari ibitaramo nkibi ntihabura n’udukoryo tunyuranye, aho twavuga nko gukina umupira ndetse n’imbyino zinyuranye zakozwe n’urubyiruko rwari rwatumiwe muri iki kirori.

Abana bafite impano ya ruhago bigaragaje
Abana bafite impano ya ruhago bigaragaje

Abahanzi bakomeye hano mu Rwanda nabo ntago bari bacikanywe, dore ko abari aho bataramiwe n’itsinda rya Dream Boyz n’umuhanzi Christopher utashimishije abakunzi be.

Christopher wabanje ku rubyiniriro ntiyishimiwe na gato bitewe n’uburyo yanze kuririmbira abakunzi be, bituma ahita ava ku rubyiniriro igitaraganya aririmbye indirimbo imwe gusa maze ajya kwifotoranya n’abantu.

Christopher yaririmbye indirimbo imwe gusa
Christopher yaririmbye indirimbo imwe gusa
Christopher yifotozanya n'abakobwa
Christopher yifotozanyije n’abakobwa, gusa abafana be bari bababaye

Itsinda rya Dream Boyz riherutse kujya mu irushanwa rya PGGSS7 bashimishije abakunzi babo cyane babinyujije mu ndirimbo nka 70, bucece n’izindi nyinshi zitandukanye ndetse bakajya bacishamo bakabyina.

Platini Nemeye uririmba muri Dream Boyz
Platini Nemeye uririmba muri Dream Boyz
Mujyamana Claude uzwi nka TMC, akaba aririmba muri Dream Boyz
Mujyamana Claude uzwi nka TMC, akaba aririmba muri Dream Boyz
Abari aho bacinye akadiho
Abari aho bacinye akadiho
DJ Bisoso
DJ Bisoso nawe yari ahari

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU