Umukino wari uteganyijwe kuzahuza ikipe ya Rayon Sport na Rivers United yo mu gihugu Nigeria, wimuwe bitewe nuko wari kuzaba mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rayon Sport
Rayon Sport

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ribinyujije ku rubuga rwayo,  ryavuze ko ryari ryandikiye CAF Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, risaba ko imikino ya Rayon Sports yari itenganyijwe mu bihe by’icyunamo yakimurwa, dore ko iyi mikino yari kuzaba abanyarwanda bari kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ibaruwa CAF  yanfindikiye FERWAFA ivuga ko Rayon Sport izakina umukino wayo wa mbere na River United ku itariki 15 cyangwa 16 Mata Umukino wa mbere ukazabera mu gihugu cya Nigeria  ku kibuga cya Port Harcourt, naho uwo kwishyura ukazakinwa  tariki 22 i Kigali.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU