Umukunzi wa Touchrwanda yaratwandikiye ashaka kugirwa inama nyuma yo gusanga umukunzi we aryamanye nundi mugabo kandi bateganyaga kurushinga bakabana byemewe n’amategeko, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

Ndi umusore w’imyaka 27 nakundanaga n’umukobwa w’imyaka 24 ndetse twari turimo gupanga ubukwe bwacu k’uburyo yazaga iwanjye akaba yahamara icyumweru agasubira iwabo mbese icyaburaga ni ukumushyira mu rugo tukabana byemewe n’amategeko, mu minsi yashize mperutse kujya ku kazi musiga mu rugo mubwira ko nza nijoro, gusa biba ngombwa ko nza gutaha hakiri kare, ngeze mu rugo mpasanga umukozi, aramfungurira ngeze mu nzu nsanga wa mukobwa dukundana aryamanye nundi mugabo, akinkubita amaso yahise agira ikimwaro araturika ararira, mpita nijyendera nsubira aho narimvuye, nagarutse mu rugo atangira kunsaba imbabazi gusa nirinda kugira byinshi mvugana nawe, none nabuze amahitamo, mubabarire cyangwa mureke akomeze akundane nuwo musore nasabanganye??

Wifuza kugirwa inama watwandikira kuri Email yacu ariyo:

Touchrwanda2014@gmail.com



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU