Umusore utarashatse kwivuga yaratwandikiye adusaba ko mwamugira inama kubw’ikibazo cy’umukobwa waje kumusura birangira yanze gutaha aguma iwe, kandi mu byukuri akaba atifuza kubana n’uyu mukobwa, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

Umukobwa yaransuye none yanze gutaha, mukorere iki?

Ndi umusore mfite umukobwa tumaranye amezi 10 dukundana yari asanzwe aza mu rugo akarara rimwe cyangwa kabiri bugacya akagenda, ibi nkabifata nk’ibisanzwe kuko mubantu bakundana bibaho cyane, gusa muri iyi minsi ibintu byarahindutse kuko yaje kunsura mu minsi yashize ntegereza ko ataha ndaheba, yanze gutaha, ubu hashize ibyumweru bibiri kandi ndabona nta gahunda afite yo kugenda rwose, ahubwo aba ambwira aho azashyira ibintu bye, ampa amabwiriza y’igihe ntahira n’uko tugomba kubana kandi njye nta gahunda yo kubana nawe mfite kuko ndacyari muto nshaka kubanza gushakisha ubuzima.

None mungire inama mbigire nte mwirukane, mureke ahagume nkore iki?



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU