Umukunzi wa Touchrwanda yaratwandikiye agirango mumugire inama kubw’ikibazo gikomeye afite, akundana n’umusore gusa iwabo wuwo musore n’abarozi b’akataraboneka, none aribaza icyo yakora byamuyobeye, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

Ndi umukobwa w’imyaka 22 Nakundanye n’umuhungu w’imyaka 26 kuva tukiri bato, yashatse ko twakubaka urugo rwacu gusa iwacu barabyanze burundu, bambwira ko ngo iwabo w’umusore baroga, ariko njyewe nubwo iwabo baroga numva ntacyo bintwaye kuko arankunda kandi nanjye ndamukunda ndetse twemeranyije ko tuzajya kuba kure y’imiryango yacu, none mungire inama mureke kuko iwabo baroga numvire ababyeyi, cyangwa se nemere tubane??

Wifuza kugirwa inama watwandikira kuri Email yacu ariyo:

Touchrwanda2014@gmail.com



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU