Leta ya Sudan y’Amajyepfo iri gutakaza amafaranga atagira umubare w’ibituruka ku mavuta(oil revenue) mu kugura intwaro, inzara muri iki gihugu iri kwica abantu umusubirizo.

inzara yamaze abanyagihugu
inzara yamaze abanyagihugu

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko inzara iri muri iki gihugu iri guterwa ahanini n’igisirikare cya Perezida  Salva Kiir, nkuko byagaragaye mu cyegeranyo uyu muryango wamaze gushyira hanze.

Icyi cyegeranyo cyakiriwe n’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP kuri uyu wa gatanu cyirasaba ko hahagarikwa ubu bucuruzi bw’intwaro igisirikare cya Sudan y’Amajyepfo cyishoyemo, iki kikaba ari icyemezo cyashyigikiwe cyane na Leta z’unze ubumwez’Amerika, nubwo batigeze babivugaho rumwe n’akanama gashinzwe umutekano ku isi (the Security Council ) ubwo bari mu bihe by’amatora mu Kuboza.

Nkuko byagaragaye muri icyi cyegeranyo, impuguke  z’Umuryango w’Abibumbye zagize ziti”Intwaro zikomeje gusakara mu gihugu cya Sudan y’Amajyepfo ziturutse mu buryo butandukanye, gusa ahanini ibi biri mu bufatanye n’ibihugu  baturanye.”

The Daily Nation iratangaza ko izi mpuguke z’abashakashatsi zabonye ibimenyetso simusiga bigaragaza uburyo intwaro zikomeje gusakazwa n’ubuyobozi muri Juba, ahanini ku mpamvu z’inzego z’umutekano zitandukanye.

Akanama k’izi mpuguke kagaragaje ko iki gihugu cya Sudan y’Amajyepfo kiri gutakaza 97% by’ingengo y’imari y’amafranga yose aturuka ku bucuruzi bwa Oil muri iki gihugu.

Kuva mu kwezi kwa Werurwe kugera mu Ukwakira umwaka ushize wa 2016 ikegeteranyo cyose cy’amafranga yinjiye aturutse kuri oil  byagaragajwe ko ari miliyoni 243 z’amafranga y’Amerika( $243 million)

Nkuko byagaragaye ku rupapuro rwa 48 muri iki cyegeranyo hejuru ya ½ cy’ingingo y’imari y’ibigomba gutakazwaho amafranga yose yitakarira ku bigendanye n’umutekano higanjemo intwaro.Leta ngo ikomeje gushyira umukono k’umusezerano yo kugura ibitwaro kandi muri iki gihugu hamaze iminsi havugwamo inzara aho byagaragayeko ibihumbi 100 by’abaturage bari kwicwa n’inzara n’abandi basaga miliyoni bakaba bari hafi yo kugarizwa n’iki kiza.

Iki cyegeranyo cyakomeje kigira kiti:”Ibimenyetso biragaragaza ko iyi nzara iri gutwara imbaga y’abanyagihugu ahanini yatewe n’amakimbirane yagaragaye muri iki gihugu by’umwihariko ku mpamvu z’igisirikare kuva mu 2014″

Leta y’iki gihugu ngo niyo iri kubuza abakora ibikorwa by’ubwitange badatanga inkunga kuri izi nzirakarengane ziri kwicwa n’inzara, ikibazo cyo kubona ibyo kurya cyakomeje kuba ingorabahizi ari nako imbaga y’abaturage bakomeje kwimuka bahunga ngo barebe ko babona icyo barya.

Izi mpuguke zatangaje ko umubare w’abanyagihugu bagomba kwibasirwa n’inzara mu kwezi kwa Nyakanga uzaba wiyongereye kuri miliyoni 5.5 niba nta gikozwe mu maguru mashya ngo ibyo kurya biboneke.

Yanditswe na Schadrack Mukeshimana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU