Akenshi mu Rwanda kimwe no hanze yarwo usanga ibyamamare binyuranye bigirana umubano udasanzwe ushobora no gutuma bamwe bisanga mu munyenga w’urukundo batabiteganyaga, dore ko hari n’abemera bakabana nk’umugore n’umugabo ndetse urugo rwabo rugakomera.

Makoni Koshwa ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakanyujijeho muri Muzika ndetse n’abahanzi bagenzi be usanga bamwirahira bakanamugisha inama zinyuranye, kugira ngo abafashe bakore ibihangano byiza.

Mu minsi yashize abantu benshi bahwihwisaga ko Makoni Koshwa n’umuhanzikazi Nina Muhoza uririmbana na Charly bari mu rukundo ndetse ko banabyaranye, ibi bikibanda cyane ku mubano ukomeye bari bafitanye watumye Nina ajya no mu mashusho y’indirimbo ya Makoni Koshwa yitwa Nkutekerezaho.

Umuhanzikazi Nina yagaragaye mu mashusho y'indirimbo ya Makoni Koshwa
Nina ari mu mashusho y’indirimbo ya Makonikoshwa



Touchrwanda twegereye Makoni Koshwa kugira ngo utamara amatsiko yibyirirwa bivugwa na rubanda maze atubwira ubyuryo rukundo ruvugwa hagati ye na Nina.

Umuhanzikazi Nina na Makonikoshwa
Mu minsi yashize byavugwaga ko aba bombi bakundana

Mu kiganiro Makoni Koshwa yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda yagize ati “Hoya ni ibihuha ntago twakundanye gusa Nina yari umuntu mbona ufite ejo hazaza heza ku buryo wabonaga ko azavamo umuhanzi ukomeye, yari inshuti yanjye cyane dufitanye umubano usanzwe gusa utarimo iby’urukundo, kuba yarangiriye mu mashusho ntago twakundanaga ahubwo ni ukumfasha nk’inshuti yanjye.”


Yakomeje avuga ko batigeze banabyarana aho yisobanuye agira ati “Ntago twigeze dukundana, ni nayo mpamvu nshingiraho mpakana kuba bavuga ko twarabyaranye”

Makoni Koshwa kandi yatangaje ko abakunzi be muri iyi minsi abafitiye indirimbo nshya yitwa Olala ategura no kuzayikorera amashusho mu minsi iri imbere.

Makonikoshwa
Makonikoshwa arategura gukora amashusho y’indirimbo ye Olala

Twagerageje kuvugana n’umuhanzikazi Nina kugira ngo aduhe ukuri kwe kurambuye yirinze gufata telefone ye igendanwa ndetse n’ubutumwa wamwoherereje kuri whatsapp ntiyabusubiza.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU