Mvuyekure Alexandre wari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yongeye gutabwa muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo w’igihugu.

umuyobozi-w_akarere-ka-gicumbi-mvuyekure-alexandre
umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre

Ibyaha akurikiranyweho ni ibyo yakoreye mu murenge wa Rubaya akiri umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge aho akekwaho kunyereza umutungo muri gahunda za leta nka VUP.

Umwaka ushize ubwo yatabwaga muri yombi, Mvuyekure yari afunganye n’uwari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rubaya Mukunzi Phocas, kuri ubu akaba akora mu ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Gicumbi.

Aya makuru y’ifungwa rya Mvuyekure Alexandre amakuru y’ifungwa rye akaba yemejwe n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, ko yatawe muri yombi ku busabe bw’ubushinjacyaha.

uretse Mvuyekure wari watawe muri yombi umwaka ushize, kuri ubu hari abandi bayobozi bayoboranye na we batawe muri yombi harimo ba visi meya babiri ndetse n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi uherutse kwegura Byiringiro Fidele

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU