Nyuma yo kweguzwa uwahoze ari pererezida wa Koreya y’ Amajyepfo yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu.

Park Geun hye yatawe muri yombi mu rwego rwo kurinda ko yasibanganya ibimenyetso akabangamira iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo kurya umutungo w’igihugu.

Inzego z’ubugenzacyaha zatangiye kumukurikirana kuva kuwa kabiri ubu akaba ari mu nzego zishinzwe umutekano hamwe na mugenzi we Seoul.

Park ategerejwe gusomerwa ibyaha arerwa hamwe na mugenzi Seoul we n’abandi bafitaye isano n’ibyaha aregwa harimo uweguriwe Samsang na Lee Jae-Yong bose bakaba bafashwe.

Park yegujwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri uku kwezi tariki ya 10 nyuma y’aho urukiko rw’ikirenga rufashe icyemezo ko rutamushigikiye.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU