Umwe mu batangije injyana ya Rock na Roll, Chuck Berry yitabye Imana afite imyaka 90 aguye mu rugo iwe i Missouri muri Amerika.

Rock Chuck Berry yitabye Imana
Rock Chuck Berry yitabye Imana

Berry wari umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa gitari yamenyekanye ku isi hose kubera indirmbo ze zamenyekanye cyane zirimo “Roll Over Beethoven” na “Sweet Little Sixteen”.

Umwe mu nshuti ze za hafi Bruce Springsteen avuga ko Berry yari umuhanzi w’umunyabwenge by’umwihariko mu njyana ya rock na Roll ku isi yose.

Bamwe mu banditsi b’indirimbo batangaza ko umuziki we uzaramba iteka ryose.

Huey Lewisv avuga ibigwi bya Berry nk’umuntu w’ikitegererezo mu njyana ya rock na roll.

Agira ati “Umuziki we ntuzigera wibagirana iteka ryose.”

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU