Je’Nan Hayes ni umunyeshuri w’umusiramukazi wiga mu mashuri yisumbuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu busanzwe akaba yakiniraga ikipe y’ikigo yigaho umukino wa Basketball gusa ku munota wa nyuma ubwo ikipe yabo yageraga ku mukino wanyuma yangiwe gukina kubera umwambaro wambarwa mu maso n’abasiramukazi uzwi ku izina rya Hijab.

Kwambara ukikwiza

Mu busanzwe Je’Nan Hayes ni umwana wakuriye mu muryango w’abayoboke b’idini ya Islam ndetse akaba yubahiriza imigenzo y’idini uko igombwa, akaba yari umwe mu bakinnyi b’imena ikigo cye cya Watkins Mill High School cyagenderagaho mu mukino w’intoki wa Basket ball.

Ubwo bari bageze ku mukino wa nyuma ku itariki ya 3 Werurwe, umutoza we Donita Adams akaba yaramenyeshejwe n’abategura amarushanwa ko Je’Nan atagomba gukina kubera umwambaro yambaye mu mutwe ko hagomba kuzanwa icyangombwa cyerekana impamvu awambaye mu gihe kitabonetse akaba atagomba gukandagira mu kibuga.

Umutoza we iyo nkuru ikaba yaramuciye intege mu buryo bukomeye ndetse y’irinda kuyibwira abakinnyi be barimo na Je’Nan wari wangiwe gukina ngo badacika intege bagatakaza umukino gusa iyi kipe ye imaze gutsindwa, Je’Nan ari kugatebe k’abasimbura ariko akibaza impamvu umutoza we yanze kumushyiramo ngo afashe abagenzi be nibwo yamweruriye ko bamwangiye gukina kubera umwambaro yambaye mu maso.

Je’Nan akimara kumva iyi nkuru bikaba byaramuciye intege mu buryo bukomeye yumva ko ahejwe kubera imyemerere ye, Mu kiganiro yagiranye na Washington Post dukesha iyi nkuru yagize ati: “Numvise ari ivangura bankoreye ntibyanshimishije na busa, byibuze iyo biza kuba indi mpamvu nko kuba umwambaro nambaye ufite ibara ritandukanye n’uwa bagenzi banjye aho nari kubyakira ariko kuba ari imyemerere yanjye bashingiyeho nangirwa gukina byarambabaje bikomeye, ndetse numvise ko bidahwitse mu byukuri.”

Umuyobozi mukuru w’iyi mikino akaba yaravuze ko uyu mukino utubahirije amategeko uko bikwiye ahubwo ari abantu babikomeje, kuko kwikwiza mu maso ntacyo byari kubangamira ku irushanwa cyangwa se bigire andi mahirwe biha ikipe ye. akaba yarasabye imbabazi ko abantu bagomba kubyakira ndetse ko bitazanasubira ukundi ko hagiye kwigwa uburyo inganda zikora imyenda ya siporo zashyiraho umwambaro uboneye wo mu maso ku bayoboke b’idini ya Islam ntibakabuzwe uburenganzira bakwiye.

Je’Nan akaba mu busanzwe yarafashije ikipe ye mu mikino yose ibanza adakumiriwe ibi bikaba byaramutunguye ku mukino wa nyuma ndetse akaba yizeye ko amategeko azageraho agahinduka abasiramukazi nabo bakisanga mu bandi, kandi ko bitamuciye intege ngo ahagarike gukina uyu mukino yagiyemo akunze.

 

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU