Umuryango w’Abibumbye (UN) utangaza ko amafaranga adahagije ateje impagarara n’inzara idasanzwe ku mubare utagira ingano mu gihugu cya Yemen.

Yemen Inzara

Ishami rishinzwe ibiribwa ku isi WFP ritangaza ko uburyo bwo kubonamo ibiribwa muri iki gihugu bitoroshye hakenewe ubufasha mu maguru mashya.

Bbc ivuga ko umuyobozi wa WFP Bwana Ertharin Cousin yavuze ko bagabanyije ibyo kurya bahaga buri muntu kugira ngo babashe kugira icyo bagenera buri muntu.

Ertharin yahamagariye abagiraneza gutanga ubufasha bw’amafaranga bakarokora ubuzima bw’abaturage batuye muri iki gihugu cya Yemen. Atangaza ko miliyoni 7 z’abatuye iki gihugu nta byo kurya bafite.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU