Umuhanzi Tugume Wycliffe uzwi ku izina rya Ykee Benda, umusore wamenyekanye mu ndirimbo Munakampala akaba akorera muzika ye mu gihugu cy’ubugande yaje mu Rwanda ndetse aritegura kuhakorera igitaramo gikomeye.

Ykee Benda yageze i Kigali
Ykee waririmbye MunaKampala yageze i Kigali

Ykee Benda, umuhanzi ukomoka mu gihugu cya uganda ariko akaba afite inkomoko mu Rwanda, aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyiswe ‘Nyama Choma Festival’ kizaba tariki ya 4 Werurwe 2017, kikaba kizabera kuri La Palisse Hotel i Nyandungu, igitaramo biteganyijwe ko kizitabirwa n’imbaga nyamwinshi y’abantu..

Kuri uyu wa kane tariki ya 02 Werurwe 2017 nibwo Ykee yageze mu Rwanda, mu rwego rwo kwitegura hakiri kare iki gitaramo gikomeye agiye gukora.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU