Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mata 2017 abahanzi nyarwanda batandukanye bubakiye inzu umukecuru w’inshike warokotse muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ndetse bamuha n’impano zitandukanye zo kumufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Iki gikorwa cyabaye mu gihe u Rwanda rwose ruri kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho muri uyu mwaka dufite insanganyamatsiko igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho.”

Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Huye, mu murenge wa Mbazi, mu mudugudu wa gifubuka kikaba cyarateguwe n’umuhanzi Hakizimana Aman benshi bazi nka Amag The Black, dore ko muri aka gace ariho havukaga umubyeyi we, bityo akaba yarahisemo gufasha umwe mu bandi babyeyi bo muri ako gace warokotse jenoside witwa Mutungirehe Felecita.

Umukecuru ari kumwe na Lanie
Umukecuru Mutungirehe Felecita wubakiwe ari kumwe na Lanie



Amag The Black wateguye iki gikorwa cyo gufasha, yari afite ishyaka ryinshi
Amag The Black wateguye iki gikorwa cyo gufasha, yari afite ishyaka ryinshi
Lil G ajyanye amatafari yo kubaka
Lil G ajyanye amatafari yo kubaka
Umuhanzi Niyorick nawe yari ahari
Umuhanzi Niyorick nawe yari ahari
Producer Evydecks nawe yari yaje gutanga umusanzu we
Producer Evydecks nawe yari yaje gutanga umusanzu we
Umuhanzikazi Lanie
Umuhanzikazi Lanie ateruye itafari




Umuhanzi Theo Bosebarireba
Umuhanzi Theo Bosebarireba

Abahanzi barimo nka Lil G, Theo Bosebabireba, Niyorick, Eesam, Lanie n’abandi batandukanye bari baje gutanga umusanzu wabo aho bubutse ibuye ry’ifatizo ndetse bakaba bazakomeza gukurikirana iki gikorwa kugeza inzu yose irangiye.

Uretse kubaka ibuye ry’ifatizo, aba bahanzi bageneye uyu mukecuru impano zirimo ibiribwa imifuka ibiri y’umuceri n’akajerekani k’amavuta ndetse bamuha n’ibahasha irimo  amwe mu mafaranga azatuma akomeza kubaho neza.

Umukecuru bamuhaye n'impano zirimo ibiribwa
Umukecuru bamuhaye n’impano zirimo ibiribwa

Nyuma yo kubakirwa akanahabwa ibiribwa, Felecita yavuze ko yishimye cyane byamurenze, ndetse bikaba byamweretse ko atari wenyine.

Abahanzi barimo Niyorick, Eesam, Lanie ndetse na Producer Evydecks bakorera mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment akaba ari nayo bari bahagarariye, nyuma y’iki gikorwa baganiriye na Touchrwanda maze batubwira ko iki gikorwa ari ingirakamaro cyane kandi gituma urukundo mu bantu rwiyongera bityo bakaba bashaka no kuzagenda bafasha abandi bantu barokotse jenoside hirya no hino mu gihugu.

Niyorick
Niyorick ubarizwa muri Touch Entertainment yavuze ko iki gikorwa ari inyamibwa
Umuhanzi EESAM
Umuhanzi EESAM ubarizwa muri Touch nawe yishimiye iki gikorwa



nyuma y'igikorwa abahanzi n'abaturage bafashe ifoto y'urwibutso
nyuma y’igikorwa abahanzi n’abaturage bafashe ifoto y’urwibutso
Nyuma yo kubaka bari bishimye
Nyuma yo kubaka bari bishimye
Evydecks n'umuhanzi Young Boy ukizamuka muri Muzika
Evydecks n’umuhanzi Young Boy ukizamuka muri Muzika
ThEO Bosebabireba ateruye amatafari
ThEO Bosebabireba ateruye amatafari
Umunyamakuru Ndahiro Papy Valens
Umunyamakuru Ndahiro Papy Valens
Umukunzi wa Amag The Black wambaye ingofero nawe bari bazanye
Umukunzi wa Amag The Black wambaye ingofero nawe bari bazanye
Umuhanzi Clockman
Umuhanzi Clockman
Producer Fax ukorera muri Future Record na Evydecks
Producer Fax ukorera muri Future Record na Evydecks



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU