Sosiyete itanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda, Airtel yatangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cya gahunda yo gufasha abatishoboye n’abababaye kurusha abandi hirya no hino mu gihugu izwi nka “Airtel Touching Lives.”

Airtel yatangije icyiciro cya kabiri cyo gufasha abatishoboye

Iki cyiciro cya kabiri cya Airtel Touching Lives cyatangijwe n’umuyobozi mukuru wa Airtel Bwana Michael Nii Boye Adjei ari kumwe na Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Airtel Rwanda Bwana Richard Mugisha, iki cyiciro kikaba kije gikurikira icyiciro cya mbere giherutse gusozwa aho Airtel yafashijemo abatishoboye basaga 20 hirya no hino mu gihugu.

Airtel yatangije icyiciro cya kabiri cyo gufasha abatishoboye

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Micheal Adjei mu ijambo rye yavuze ko iki gikorwa Airtel iri gukora ari inshingano yihaye zo guhindura ubuzima bw’abaturage babayeho nabi, ikaba ifite intego yo kuzakira ibibazo by’abaturage batuye mu duce twose tw’igihugu.

Yakomeje atangaza ko kandi igikorwa cyo kwandikisha umuntu wifuza gufashwa byatangiye, bikazarangira tariki ya 5 Gicurasi 2017, umuntu ushaka gutanga ubusabe bwo gufashwa azabunyuza aha hakurikira.

1.email:CSR_rwanda@rw.airtel.com

2.0731000000(nomero wakoherezaho ubutumwa bugufi(sms), cyangwa se whatsapp)

3.Wakandika urwandiko ukarugeza ku kicaro gikuru cya Airtel giherereye i Remera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU