umwe mu bashabitsi bakomeye wiyemeje gushora imari ye mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ikiyobwabwenge cy’urumogi yiyemeje kwegereza abaguzi ndetse n’abifuza kurucuruza mu buryo bworoshye.

urumogi

Mu gihe amategeko ya bimwe mu bihugu hirya no hino ku isi akumira icuruzwa ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo n’urumogi, umwe mu bashoramari uzwi ku izina rya Mark Smith yiyemeje kwegereza abaturage ba Amerika baturiye muri leta ya Colorado iki kiyobyabwenge ku buryo bworoshye aho kwirirwa batunda umurongo baza kururanguza rukabegerezwa mu modoka za bo bakikomereza urugendo.

Uyu mushabitsi Mark Smith ubwo yari mu kiganiro na televiziyo yo muri Australia ya ABC yatangaje ko impamvu nyamukuru yifuje kubikora muri ubu buryo ari uko yasangaga hari bamwe bagiraga ipfunwe ryo gusohoka mu modoka ngo bajye kurugura, yiyemeza kubashyiriraho ubu buryo buboroheye bakazajya barugura batiriwe bahaguruka mu modoka zabo cyo kimwe n’uko abantu bongereza igitoro mu modoka zabo.

There's now a drive-thru weed shop (in America, of course)
Mark Smith worohereje abannyi b’urumogi muri Colorado

Mark Smith nyuma yaho afunguriye iduka ryarwo mu buryo busanzwe akazajya abona abantu bakundakwitwikira masaha y’igicuku kinishye akaba aribwo bamukomangira kubera gutinya ko abantu bababona yahisemo kubivanga no kubegereza iri duka ndetse uretse n’urumogi bazajya bazajya bongeza abaguzi babo ku bogereza imodoka byose bakabikora mu buryo bw’ihuse.

Iri duka ry’urumogi muri Colorado rizwi ku izina rya Tumbleweed Dispensary rikaba riri bufungurwe imiryango ku mugaragaro kuri uyu wa 20 Mata 2017 ndetse akaba yifuza gukwirakwiza inzu nk’izi hirya no hino no mu yandi ma leta agize leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubwo Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yari akimara gutorwa yiyemeje kuzashyira urukuta rutandukanya igihugu cye ndetse na Mexique ngo abashe guhashya icuruzwa ndenga mipaka y’ibiyobyabwenge biva muri iki gihugu byoherezwa muri Amerika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU