Cristiano Ronaldo, rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya FC Barcelone ibitego bitatu kuri Bibiri, umujinya wose yawutuye umukunzi we Georgina Rodriguez.

Cristiano yihanije umukunzi we

Ronaldo w’imyaka 32 yategetse umukunzi we Georgina kutazongera gutegura ibirori mu nzu ye kuko aribyo bimutera kugira amahirwe make mu kibuga.

Ibi yabivuze nyuma yuko Georgina yateguye ikirori cyo kuza kwizihiza insinzi nyuma y’umukino wa El Clasico bibwira ko bari buve mu maboko ya Barcelone bikarangira batsinzwe.

Cristiano Ronaldo's girlfriend Georgina Rodriguez has been banned from hosting parties

Gutsindwa kwa Real Madrid byahise bituma Cristiano Ronaldo ategeka umukunzi we Georgina Rodriguez kutazongera gutegura ikirori mu nzu ye, kuko ariyo ntandaro ituma abura ibitego ndetse n’ikipe ye igatsindwa.

Cristiano yihanije umukunzi we Georgina Rodriguez

Sibyo gusa kandi kuko ubwo Cristiano Ronaldo aheruka kuganira nimwe mu nsakazamashusho zo muri Espagne bamubajije ikintu yavuga kuri Lionel Messi wabatsindiye iwabo yagize ati “Messi ni umukinnyi mwiza ndetse ushoboye, uwampa kugira akaguru k’ibumoso ke.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU