Kuri uyu wambere tariki ya 10 Mata 2017 kuri Stade ya Selhurst Park, ikipe ya Crystal Palace yari yahuye n’ikipe ya Arsenal mu mikino ya Premier League yo mu gihugu cy’Ubwongereza, aho ikipe ya Crystal Palace kuri ubu irwanira kugumamuri iki cyiciro cya mbere cya shampiyona yeretse ikipe ya Arsenal umugabo uwo ariwe.

Igitego cya mbere cya Cabaye

Crystal Palace ikomeje kwereka abafana bayo ingufu imaze iminsi yerekana mu kurwanira kuguma mu kiciro cya mbere cya shampiyona yo mu Bwongereza (Premier League)yibasira ikipe ya Arsenal maze iyikora mu isunzu iyitsinda ibitego 3 ku busa (3-0), isiga Arsenal ya Arsene Wenger ikirwana n’ikibazo cyo kuzegukana umwanya wa kane muri iyi shampiyona.

Ikipe ya Crystal Palace yagiye imbere ku gitego cyatsinzwe na Andros Townsend agitsindiye hafi y’umuzamu w’ikipe ya Arsenal utashoboyye gutangira ishoti y’uyu musore, Crystal palace iza konderamo ikindi gitego ubwo umukinnyi wayo Yohan Cabaye yakubitagamo ishoti rigahita rica ku muzamu wa Arsenal.

Andros Townsend amaze gutsinda igitego

Nyuma ubwo iminota yisunikaga, Luka Milivojevic yaje gutsinda igitego cya gatatu cya Crystal Palace kivuye kuri Penaliti, igitego cyahise gishimangira amanota atatu ya Crystal Palace, amanota yatumye iyi kipe igira amanota atandatu hejuru y’amakipe atatu agomba gusubira inyuma mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona ku manota 34, imbere y’ikipe ya Hull ku manota 30 ndetse na Swansea kuri ubu ifite amanota 28.

Ikipe ya Arsenal kuri ubu iri ku mwanya wa gatandatu, ntiyigeze ibasha kohereza ishoti na rimwe mu izamu rya Crystal Palace mu gice cya kabiri cyose, ibi bikaba byatumye bamwe mu bafana bari bayiherekeje muri uyu mukino kongera gusabako Arsene Wenger yasezererwa akava muri iyi kipe.

Bamwe mu bafana bifuza ko Wenger yasezererwa

Kugeza ubu ikipe ya Arsenal ikaba iri ku mwanya wa gatangatu n’amanota arindwi inyuma y’ikipe ya Manchester City kuri ubu iri ku mwanya wa kane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU