1. Joriji na Se batetse inkoko kuri noheli, haza umushyitsi yenda gushya kandi bumva batari bumuhe, papa joriji ajya kuganiriza umushyitsi naho joriji asigara abitunganya neza ariko abura umunyu ajya mu ruganiriro ahagarara imbere ya se, niko kumubwira ati papa bite ko mbona ureba nk’inkoko bakaranze ikabura umunyu? Se aba yabyumvise ati wowe se ko ureba nk’umunyu uri inyuma y’akabati? Umushyitsi araseka agirango ni urwenya barimo.

2. Umujura yinjiye mu nzu ninjoro yiba ibintu bitandukanye, amaze kubitunda, afungura umuryango yumva ijwi inyuma rya Joriji rivuga gahoro cyane ngo: “Wambabariye ugatwara n’iyi bulletin (indangamanota)” ababyeyi banjye ntibazamenye ko nabaye uwanyuma koko”.

3. Umugabo witwa Joriji yasambanyaga umukozi we wo mu rugo, noneho rimwe baryamanye araryoherwa cyane abwira wa mukozi ati “Sha uzi ko uryoshye kurusha nyokobuja !?”

Umukozi nawe n’amasonisoni yiryagagura, abwira Joriji ati: “Nibyo boss kuko n’umuzamu wawe ajya abimbwira ko ndyoshye kurusha mabuja.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU