Nyuma y’igihe bihwihwiswa ko Anitha Pendo yaba atwite, kuri ubu hatangiye kugaragara bimwe mu bimenyetso bihamya ko atwite inda nkuru nubwo we nta kintu arabitangazaho.

Anitha Pendo ubusanzwe ni umunyamakuru wa RBA ndetse akaba n’umushyushyarugamba mu bitaramo bikomeye nka Guma Guma n’ibindi binyuranye, uyu mukobwa akundana n’umukinnyi ukomeye hano mu Rwanda ariwe Nzeyimana Ndanda Alphonse, ndetse biravugwa ko ariwe wamuteye inda.

Dore ifoto ihamya ko Anitha Pendo atwite

Mu kiganiro Anitha Pendo aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Touchrwanda tumubajije ku bijyanye n’amakuru avugwa ko atwite yasubije agira ati “Kuri ubu ntacyo nabivugaho, gusa igihe nikigera nzabitangaza ntakibazo rwose.”

Nubwo aterura ngo yemere ko atwite, hari amafoto amwe namwe agenda ahamya ko Anitha atwite inda ibarirwa mu mezi atatu cyangwa ane.

Cristiano yihanije umukunzi we   https://www.touchrwanda.com/2017/04/cristiano-yihanije-umukunzi-we/

Dore ifoto ihamya ko Anitha Pendo atwite
Iyi foto ya Anitha Pendo yahise igaragaza ko mu minsi iri imbere azibaruka

Iyo urebye ku mbugankoranyambaga za Anitha, nta foto imugaragaza wese aheruka gushyiraho, hamwe na hamwe usanga yashyizeho amafoto y’abagore batwite mu rwego rwo kwirinda kwerura ko atwite.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU