Mu gihe irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7 ribura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo ritangire, abahanzi bazahatana bamaze guhabwa nimero zizabaranga mu gikorwa cyo kwitoresha.

Dore nimero abahanzi bari muri PGGSS7 bazajya batorerwaho

Iri rushanwa rizatangira tariki ya 20 Gicurasi rirangire tariki ya 04 Kamena 2017, rikaba rizagera mu turere dutanu gusa aritwo Huye (kuya 20/05/2017), Gicumbi(kuya 27/05/2017), Ngoma(03/06/2017), Rubavu(10/06/2017), na Kigali hazabera Finale(kuya 24/06/2017).

Abahanzi batorewe kuzahatana uyu mwaka ni Christopher, Social Mula, Dream Boys, Active, Queen Cha, Paccy Oda, Danny Nanone, Bull Dogg, Mico The Best, na Davis D.

Abashinzwe gutegura iri rushanwa rya PGGSS bashyize hanze nimero abahanzi bazakoresha batorwa n’abafana babo kuri sms bohereje iyo nimero y’umuhanzi runaka kuri 4343.

Izi nizo nimero abahanzi bahawe

1.Active(1)

2.Bull Dogg(2)

3.Christopher(3)

4.Dany Nanone(4)

5.Davis D(5)

6.Dream boys(6)

7.Mico The Best(7)

8.Oda Paccy(8)

9.Queen Cha(9)

10.Social Mula(10)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU