Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa yashyize hanze uko amakipe azahura muri 1/16 cy’imikino y’igikombe cy’amahoro 2017.

Ni irushanwa rizatangira tariki ya 18 Mata 2017 rigasozwa tariki ya 4 Nyakanga 2017 ku munsi mukuru wo kwibohora, umwaka ushize ku mukino wa nyuma Rayon Sports yatsinze APR FC igitego 1-0 yegukana igikombe.

Dore uko amakipe azahura mu mikino ya 1/16 cy’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe yegukanye iri rushanwa ibasha kubona itike yo guserukira igihugu mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Iyi mikino izaba mu byiciro bibiri(ibanza n’iyo kwishyura), imikino ibanza izakinwa tariki 18-19 Mata naho iyo kwishyura ikinwe hagati ya tariki 25 na 26 Mata, ari nabwo hazahita hamenyekana amakipe 16 akomeza muri 1/8 kirangiza.

Uku niko amakipe azahura mu mikino ibanza ya 1/16:

Tariki ya 18 Mata 2017

  • Vision Fc vs APR Fc (Mumena, 15:30)
  • Esperance SK vs Espoir Fc (Mumena, 13:00)
  • Pepiniere Fc vs Marines Fc (Ruyenzi, 15:30)
  • Musanze Fc vs Isonga Fc (Musanze, 15:30)

Tariki ya 19 Mata 2017

  • Rugende vs Rayon Sports (Stade de Kigali, 15:30)
  • Heroes Fc vs AS Kigali (Kicukiro, 15:30)
  • Etoile de l’est vs SC Kiyovu (Ngoma, 15:30)
  • Akagera Fc vs Amagaju Fc (Rwinkwavu, 15:30)
  • Vision JN vs AS Muhanga (Rubavu, 15:30)
  • Miroplast Fc vs Gicumbi Fc (Stade Mironko, 15:30)
  • United Stars Fc vs Police Fc (Kabagari, 15:30)
  • Hope Fc vs Bugesera Fc (Rutsiro, 15:30)
  • Aspor Fc vs La Jeunesse Fc (Kicukiro, 13:00)
  • Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe, 15:30)
  • Intare Fc vs Mukura VS (Kamena, 15:30)
  • Rwamagana City Fc vs Sunrise Fc (Rwamagana, 15:30)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU