Edouce Softman ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda mu njyana ya Rnb benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Nakupenda, My Love, Leya n’izindi zitandukanye.

Edouce Softman

Ubusanzwe Edouce ni umusore wenda kuzuza imyaka 25, dore ko yavutse tariki ya 5 Kamena 1992, ni umusore ukiri ingaragu gusa mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yirinze kugira byinshi atangaza ku mukunzi we bitewe nuko igihe kitaragera.

Edouce abakunzi be benshi bari bamaze igihe bibaza ibintu yaba ahugiyemo dore ko kuva uyu mwaka wa 2017 watangira nta ndirimbo arashyira hanze, gusa ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Touchrwanda yatubwiye ibyo ahugiyemo muri iyi minsi.

Yagize ati “Nibyo koko uyu mwaka nta gikorwa ndakora, gusa abakunzi banjye banyitege kuko ngiye kuko ndi muri studio hari indirimbo ndimo gukora z’amajwi(Audio) kandi narangije no gufata amashusho y’indirimbo Nakupenda nayo nzayashyira hanze nyuma y’icyunamo, ndumva abakunzi banjye aho bari hose bagomba kunyitega cyane.”

Edouce Softman

Ibi ni ibintu bitatu utaruzi kuri Edouce:

Edouce akunda amahoro

Softman burya iyo afite amahoro aba yumva nta kiza nkabyo, bityo akaba anagerageza gushakira amahoro bagenzi be

Edouce akunda Gusabana

Edouce ubusanzwe ngo agira inshuti nyinshi cyane, bityo iyo barikumwe baganira, barya ubuzima biramushimisha cyane.

Edouce Akunda kuvuga make cyane

Mu buzima bwe, Edouce azwiho kutavuga amagambo menshi, kuko akunda kuba yicecekeye cyane, ibi bigatuma abantu benshi barushaho kumukunda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU