Mu busanzwe imbabazi zivugwa nyuma yuko hari umuntu wakoze icyaha,urugomo cyangwa se ikosa runaka, hakaba hari nuwo yarikoreye, nibwo uwakoze icyaha yaka imbabazi akazihabwa nuwo yarikoreye, ibi iyo bibaye umuryango nyarwanda ubana mu mahoro.

Imbabazi ni umwanzuro wo kutibikamo inzika n’ibyifuzo byo kwihoorera, utanze imbabazi areka kwitiranya icyaha n’uwagikoze.

Abanyarwanda baranzwe n’umuco mwiza wo kubabarirana nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994, ibintu benshi batiyumvishaga ugushoboka kwabyo.

Mu busanzwe imbabazi zivugwa nyuma yuko hari umuntu wakoze icyaha,urugomo cyangwa se ikosa runaka, hakaba hari nuwo yarikoreye, nibwo uwakoze icyaha yaka imbabazi akazihabwa nuwo yarikoreye, ibi iyo bibaye umuryango nyarwanda ubana mu mahoro. Imbabazi ni umwanzuro wo kutibikamo inzika n’ibyifuzo byo kwihoorera, utanze imbabazi areka kwitiranya icyaha n’uwagikoze.  Abanyarwanda baranzwe n’umuco mwiza wo kubabarirana nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994, ibintu benshi batiyumvishaga ugushoboka kwabyo . Kubabarira cyangwa gusaba imbabazi ku mpande zombi zabagiranye amakimbirane iyo bitabaye bigira ingaruka nyinshi, harimo nko kudindira mu iterambere bitewe nuko utababariye atabona umwanya wo kujya mu bikorwa by’iterambere kubera aba yarahungabanijwe n’ibikomere yatewe n’intimba ahorana mu mutima, ubabariye aba yisubije agaciro yari yarambuwe n’uwamucumuyeho, Uwateye ibikomere rero iyo adasabye imbabazi abura amahoro y’umutima, ahorana ikidodo n’ipfunwe  ndetse yaba atemera kwisubiraho bikaba byamutera insubiracyaha bitewe ni uko aba abona nta gaciro agifite akumvira cyane kamere ye mbi, ahora kandi ashaka gusibanganya ibimenyetso no kwikiza uwabitanga wese. Imvugo ngo umujura ni uwafashwe ntabwo yasanishwa mu gihe cy’uwakoze icyaha kuko ukorera icyaha mu bwihisho ukabihisha amaso y’abantu ariko ntashobora kubihisha umutimanama we, ntashobora kubura urwicyekwe ku mutima keretse iyo arwaye. Ni byiza gusaba imbabazi kugirango abashe gukomeza ibikorwa by’iterambere unafashe cyane isanamutima ry’uwakomerekejwe.  Izi ni ingaruka zikomeye uwakoze icyaha iyo adasabye imbabazi ahura nazo bitewe n’ipfunwe aba afite 1.Guhura n’ibibazo by’umuvuduko w’amaraso bitewe nuko umutima we uhora wikanga   2.Guhura n’ibibazo by’imyanda yo mu nda idakorera mu bwisanzure 3.Guhura n’ibibazo by’ubwonko kuko intimba ku mutima imubuza kuruhuka agahora ahangayitse amaraso ye agatembera nabi mu mubiri  4.Guhora yikanga gushinjwa, akabaho mu bwoba ibi nibyo bituma bamwe bahindura amazina yabo bitewe no kubura amahoro.  Nyamara ibi biravurwa bigakira ibanga nta rindi ni ugusaba imbabazi, no gutanga imbabazi, umuntu yavugako gusaba imbabazi ari umuti ukiza, ni byiza cyane rero kandi ni ibintu buri wese yashima ko uwakoze icyaha yasaba imbabazi bigakurikirwa nuko usabwe imbabazi azitanga atazuyaje kuko nta mwiza wabuze inenge, kandi nta mubi wabuze urugingo.  Usibye abataravuye ku izima nyuma ya genocide yakorewe abatutsi, abantu baracyahemukirana mu buryo butandukanye, kubabarira ni urukingo rw’ingaruka zavuzwe haruguru zose. By Alexandre Niyomurinzi

Kubabarira cyangwa gusaba imbabazi ku mpande zombi zabagiranye amakimbirane iyo bitabaye bigira ingaruka nyinshi, harimo nko kudindira mu iterambere bitewe nuko utababariye atabona umwanya wo kujya mu bikorwa by’iterambere kubera aba yarahungabanijwe n’ibikomere yatewe n’intimba ahorana mu mutima, ubabariye aba yisubije agaciro yari yarambuwe n’uwamucumuyeho, Uwateye ibikomere rero iyo adasabye imbabazi abura amahoro y’umutima, ahorana ikidodo n’ipfunwe  ndetse yaba atemera kwisubiraho bikaba byamutera insubiracyaha bitewe ni uko aba abona nta gaciro agifite akumvira cyane kamere ye mbi, ahora kandi ashaka gusibanganya ibimenyetso no kwikiza uwabitanga wese.

Imvugo ngo umujura ni uwafashwe ntabwo yasanishwa mu gihe cy’uwakoze icyaha kuko ukorera icyaha mu bwihisho ukabihisha amaso y’abantu ariko ntashobora kubihisha umutimanama we, ntashobora kubura urwicyekwe ku mutima keretse iyo arwaye.

Ni byiza gusaba imbabazi kugirango abashe gukomeza ibikorwa by’iterambere unafashe cyane isanamutima ry’uwakomerekejwe.

Izi ni ingaruka zikomeye uwakoze icyaha iyo adasabye imbabazi ahura nazo bitewe n’ipfunwe aba afite

1.Guhura n’ibibazo by’umuvuduko w’amaraso bitewe nuko umutima we uhora wikanga

2.Guhura n’ibibazo by’imyanda yo mu nda idakorera mu bwisanzure

3.Guhura n’ibibazo by’ubwonko kuko intimba ku mutima imubuza kuruhuka agahora ahangayitse amaraso ye agatembera nabi mu mubiri

4.Guhora yikanga gushinjwa, akabaho mu bwoba ibi nibyo bituma bamwe bahindura amazina yabo bitewe no kubura amahoro.

Nyamara ibi biravurwa bigakira ibanga nta rindi ni ugusaba imbabazi, no gutanga imbabazi, umuntu yavugako gusaba imbabazi ari umuti ukiza, ni byiza cyane rero kandi ni ibintu buri wese yashima ko uwakoze icyaha yasaba imbabazi bigakurikirwa nuko usabwe imbabazi azitanga atazuyaje kuko nta mwiza wabuze inenge, kandi nta mubi wabuze urugingo.

Usibye abataravuye ku izima nyuma ya genocide yakorewe abatutsi, abantu baracyahemukirana mu buryo butandukanye, kubabarira ni urukingo rw’ingaruka zavuzwe haruguru zose.

By Alexandre Niyomurinzi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU