Bivugwa ko umuhanzikazi w’umugande Rema Namakula ameze nka rukuruzi iyo bigeze ku bagabo, kubera ko umukubise ijisho bitoroshye kumucika. Hano kuri Touch Rwanda tukaba twabegeranyije abagabo bivugwa ko bagiranye umubano wihariye n’uyu muhanzikazi.

1. Mathias Walukaga

mathias walukaga

Ubwo Rema yamaraga kwibaruka umwana, uyu Walukaga yatunguye abatari bacye ubwo yatangazaga ko uwo mwana ari uwe yabyaranye na Rema, avuga ko bagiranye umubano udasanzwe igihe kirekire, ndetse anatangaza ko mudasobwa igendanwa ya mbere ariwe wayimuguriye, akaba ari nayo yashimangiye urukundo rwabo bombi, nubwo Rema atigeze ashyira ahagaragara umubano yagiranye n’uyu mugabo.

2. Engaged to Hajji

Mu mwakawa 2012, ubwo Rema Namakula yari akiri umunyeshuri mu Kyambogo University, bivugwa ko yari afitanye umubano n’umwe mu baherwe bo mu mujyi i Kampala witwa Hajji, akaba ari nawe wamufashaga cyane mu buzima bwe bwo mu ishuri, ndetse akaba yaranashyize amafaranga menshi mu kuzamura umuzika wa Rema biza kurangira ageze muri Gagamel.

3. Bebe Cool

Akimara kugwa mu maboko ya Bebe Cool, byabaye ngombwa ko Rema yibagirwa Hajji. B Cool yabonye Rema, umukobwa mwiza kandi ukiri muto yumva atamucika, yiyemeza kumwigarurira, n’ubwo byababaje Zuena cyana agakoresha uko ashoboye kose kugeza ubwo umubano wa Rema na Bebe uzimye Rema akigendera.

Rema na Bebe Cool

4. Eddy Kenzo

Kuri ubu umugabo uyoboye mu buzima bwa Rema Namakula akaba ari Eddy Kenzo, akaba ari nawe washoboye kumutera inda, bigaragara kandi ko Rema akunda Kenzo cyane ku buryo yahinduye imico n’ imyifatire ye kugirango abe yagaragara nka mutima w’urugo.

Namakula Rema na Eddy Kenzo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU