Ubwo French Montana yasesekaraga muri Uganda ku wa 13 werurwe 2017, abanya Uganda benshi nti bari bazi ikimugenza nyamara yagenzwaga n’imishinga myinshi ijyanye n’umurimo we wa buri munsi wo gukora muzika.

French Montana yifashishije ababyinnyi ba Eddy Kenzo

Karim Kharbouch benshi bazi nka French Montana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “unforgettable” yagaragaye impano y’akataraboneka y’abana b’ababyinnyi bamenyekanye cyane mu ndirimbo Sitya Loss ya Eddy Kenzo

Mu minsi yashize ubwo yasubiraga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yashimangiye ko abana yabonye mu gihugu cy’Ubugande ntaho bahuriye na Chris Brown mu bijyanye no kubyina, ibi byashimangiwe n’amashusho y’indirimbo “Unforgettable” ya French afatanyije numwe mu bagize itsinda rya Rae Sremurd witwa Swae Lee, aho abo bana babyina muri iyi ndirimbo.

French Montana yifashishije ababyinnyi ba Eddy Kenzo

Uretse abo bana basanzwe babyinira Eddy Kenzo, muri iyi ndirimbo hagaragayemo umuraperi Navio uherutse gutaramira abanyarwanda mu minsi yashize.

By Alexandre Niyomurinzi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU