Kugira indoto yo gutembera mu bihugu bitandukanye ku isi, niba ukomoka mu gihugu gifite passport idafite ubushobozi bukomeye bwatuma ushobora gutembera mu bindi bihugu byinshi byo ku isi udakeneye kwaka uruhushya rwo gutembera ni imbogamizi mu zindi.

passport zifite ubushobozi bukomeye ku isi

Ibi bikaba biterwa nuko kwaka uruhushya rwo gutembera mu bihugu bimwe na bimwe birushya, inzira inyurwamo ndetse n’impapuro zisabwa byose biba bitoroshye kandi bitwara igihe, utibagiwe n’amafaranga yo kugura urwo ruhushya, ndetse no kutishima kwa bamwe na bamwe iyo bimwe urwo ruhushya rwo gutembera kandi bari barukeneye cyane.

Muri macye, Passport yawe ifite ububasha bwo kugufungurira cyangwa kugufungira imiryango mu gihe wifuzaga gutembera hirya no hino ku isi.

Mu cyegeranyo kerekana uko za passport zirutanwa (Passport Index), icyegeranyo giherutse gukorwa mu mwaka ushize wa 2016, cyerekana ubushobozi passport z’ibigugu bitandukanye zifite mu gutembera ku isi nta ruhushya rwo gutembera rukenewe.

Turebeye kuri icyo kegeranyo, ku mwanya wa mbere (1) haza igihugu cy’ Ubudage n’igihugu cya Suede (Sweden) nibyo bihugu biza ku mwanya wa mbere mu bifite passport zifite ubushobozi bukomeye, kuko abazifite bashobora gutembera mu bihugu 158 byo ku Isi badakeneye kwaka uruhushya rwo gutembera.

Ku mwanya wa kabiri (2) haza ibihugu nkaFinland, France, Spain, Switzerland, n’igihugu cya United Kingdom (Ubwongereza)Abafite passport zo muri ibi bihugu bakaba bashobora gutembera mu bihugu 157 byose byo ku isi nta ruhushya rwo gutembera bakeneye.

Ku mwanya wa gatatu (3) haza passport zo mu bihugu nka Denmark, Italy, Netherlands, Belgium, South Korea n’igihugu cya Norway, abazitunze bakaba bashobora gutembera mu bihugu 156 byo ku isi nta ruhushya rwo gutembera rukenewe.

Ku mwanya wa kane (4) haza ibihugu nka Singapore, Luxemburg, Austria, Portugal, na United States (USA) ba nyiri izi passport bakaba bemerewe gutembera nta ruhushya mu bihugu 155.

Ku mwanya wa gatanu (5)  haza ibihugu nka Greece, Ireland, na Japan, bo bakaba batembera mu bihugu 154 ku isi nta ruhushya rwo gutembera.

Ku mwanya wa gatandatu (6) , passport zo mu bihugu nka Canada na New Zealand, ba nyirazo bashobora gutembera mu bihugu 153 kusi nta ruhushya rwo gutembera bakeneye.

Passport zo mu bihugu nka Czech Republic na Hungary ziza ku mwanya wa karindwi (7), zemerera abazitunze kuba batembera nta ruhushya mu bihugu 152.

Umwanya wa (8) wihariwe n’ibihugu nka Malta, Malaysia, Iceland na Australia, passport zo muri ibi bihugu zikemerera abazitunze gutembera nta ruhushya mu bihugu 151.

Passport yo mu gihugu cya Poland iza ku mwanya wa cyenda (9), uyitunze ashobora gutembera nta ruhushya mu bihugu 150 bindi byo ku isi.

Urutonde  rwa za passport zifite ubushobozi bukaze ku isi rusozwa n’ibihugu bya Slovenia na Slovakia. Passport zo muri ibi bihugu zikaba ziza ku mwanya wa cumi (10). Abazitunze bashobora gutembera nta ruhushya mu bihugu bindi bigera kuri 149.

Passport zidakomeye cyane ku isi  ni izo mu gihugu cya Pakistanziha uburenganzira ku bazitunze kuba batembera nta ruhushya mu bihugu 24 gusa ku isi, ikaba iri ku mwanya wa 94 ku isi.

Naho Passport yo mu gihugu cya Afghanistan, ikaba yemerera abayitunze kuba batembera nta ruhushya mu bihugu 27 ku isi, ikaba iri ku mwanya wa 95.

U Rwanda rukaba ruri ku mwanya wa 85, Passport y’u Rwanda ikaba yatuma uyitunze atembera nta ruhushya mu bindi bihugu 51 ku isi hose.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU