Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo Kabosi uririmba mu itsinda rya Urban Boyz mu minsi yashize byavuzwe ko yatandukanye n’umukunzi we Umulisa Yvette gusa yirinda kugira byinshi abivugaho, ari nayo mpamvu twashatse kumenya impamvu nyamukuru yatumye Nizzo na Yvette batandukana.

Nizzo na Yvette ubu baratandukanye
Nizzo na Yvette ubu baratandukanye

Nizzo n’umukunzi we Yvette ubarizwa ku mugabane wa Asia mu gihugu cy’ubushinwa bakundanye igihe kitari gito ndetse bateganyaga no kurushinga nkuko nabo ubwabo babivugaga mbere yo gutandukana.



Impamvu nyamukuru yatumye Nizzo na Yvette batandukana yamenyekanye
Nizzo na Yvette ntago bajyaga bahisha ibijyanye n’urukundo rwabo

Mu minsi yashize, urukundo rwaba bombi rwajemo kidobya, amafoto ya Yvette yarari ku rukuta rwa Instagram ya Nizzo yose barayasiba, ariko Nizzo wamubaza akanga kuguha ukuri agasubiza ko kuyasiba ari ubwumvikane bwabo bombi.

Kuri ubu Nizzo na Yvette bamaze gutandukana bidasubirwaho nkuko byemejwe n’inshuti magara yaba bombi aho yavuze ko batandukanye kubera gushinjanya gucana inyuma.

Inshuti yabo Yagize iti “Mu minsi yashize Yvette yabajije Nizzo niba koko amuca inyuma, Nizzo aho kwisobanura neza, ahita arakara aramubwira ngo aramufuhira, Yvette ahita afata umwanzuro wo kurekana na Nizzo cyane ko kubera intera iri hagati yabo bombi ntawamenya ibyo undi aherereyemo.”



Ku bijyanye n’amafoto yasibwe ku rukuta rwa Instagram, Yvette yari afite Password za Instagram ya Nizzo, bityo ahita ajya kuri Instagram asiba icyitwa ifoto ye yose yabarizwaga ku rukuta rwa Nizzo.

Impamvu nyamukuru yatumye Nizzo na Yvette batandukana yamenyekanye
Urukundo rwabo rwabaye amateka, gusa ntawamenya bashobora gusubirana



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU