Kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Mata 2017 mu masaha ya saa sita n’igice, mu mudugudu wa Nyakabungo, Akagali ka Gasanze, Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, habereye impanuka y’imodoka maze ihitana abantu bane bose narimo n’abana batatu b’abanyeshuri.

bane bahitanywe n'impanuka y'imodokaIyi mpanuka ikozwe n’imodoka yari yikoreye itaka ubwo yahuraga n’abana bari bavuye ku ishuri, yagerageza kubakatira igahita irenga umuhanda ariko yamaze kubagonga.

Iyi modokaka kandi yakoze iyi mpanuka ikaba kandi yanagonze inzu y’umuturage ikayangiza cyane ariko ku bw’amahirwe hakaba nta muntu yahitanye muri iyo nzu.

inzu y'umuturage

Umushoferi wari utwaye iyi modoka yari yakomeretse cyane yahise ajyanwa kwa muganga ariko ahita yitaba imana akigerayo.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU