Mu kwezi kwa Mata buri mwaka u Rwanda rwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kwibuka 23:Abahanzi bo muri Touch Entertainment bashyize hanze indirimbo yitwa “Icyizere”

Uyu mwaka iki gikorwa cyo kwibuka cyiri kuba ku nshuro yacyo ya 23, aho gifite insanganyamatsiko igira iti “‘Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.

Abahanzi babarizwa mu nzu ituganya umuziki ya Touch Entertainment bifatanyije n’abanyarwanda bose kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho bashyize hanze indirimbo yitwa Icyizere ikubiyemo ubutumwa bwo gukangurira abanyarwanda kwiyubaka ndetse bakigirira icyizere birinda icyabatandukanya.

Kwibuka 23:Abahanzi bo muri Touch Entertainment bashyize hanze indirimbo yitwa “Icyizere”

Ni indirimbo ihuriwemo n’abahanzi bo muri Touch Entertainment aribo Niyorick, Manzi, Eesam na Lanie

Kwibuka 23:Abahanzi bo muri Touch Entertainment bashyize hanze indirimbo yitwa “Icyizere”

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Icyizere y’abahanzi bo muri Touch Entertainment

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU