Kuruyu wa 12 Mata 2017 , Miss Burundi 2016 – 2017 Ange Bernice aherekejwe nibisonga bye bakiriwe mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi Pierre Nkurunziza.
Ange Bernice Ingabire n’ibisonga bye Monna Walda Keza[igisonga cya mbere] na Ornella Gahimbare [igisonga cya kabiri] , bari kumwe nabateguye igikorwa cyo gutora nyampinga w’ u Burundi 2016-2017 bakiriwe mu biro by’umukuru w’igihugu Cy’ U Burundi kuwa 12 mata 2017 .
Ange Bernice Ingabire yeretse Perezida Nkurunziza ibyo amaze kugeraho mu gihe cy’amezi agera kuri amaze ari nyampinga , Perezida Nkurunziza yishimiye byimazeyo ibyo uyu mwari na bagenzi be bamaze kugeraho mugihe bamaze bambitswe amakamba ndetse anabemerera ubufasha bwaba ubujyanye n’amafaranga cyangwa ubundi ubwaribwo bwose bakenera .
Perezida Pierre Nkurunziza yakomeje asaba Miss Ange Bernice Ingabire gutanga umusanzu muburezi cyane cyane akita kubujyane n’abana babakobwa , akomeza amusaba kugira indangagaciro z’abarundikazi ndetse no gusigasira umuco.
Ange Bernice Ingabire yatorewe kuba Nyampinga w’ U Burundi muri kanama umwaka ushize wa 2o16 , akaba ari umunyeshuri muri kaminuza aho yiga ibijyanye n’ubuganga .
Miss Ange Bernice atorwa yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu kwita kubategarugori babayeho mubuzima bubi abashakira ubufasha ndetse akanafasha ababana n’ubumuga.