Miss Mutoni Balbine ni igisonga cya Kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 ndetse akaba ari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016, aho yari agarutse ku nshuro ya kabiri muri iri rushanwa, si ibyo gusa kandi kuko afite n’ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu Rwanda, yahawe muri 2014.

Miss Mutoni Balbine yashyize hanze ifoto yambaye ubusa buri buri


Balbine w’imyaka 20 kuri ubu aherereye mu gihugu cya Canada aho yagiye gukomereza amasomo ye muri Kaminuza yo mu Mujyi wa Toronto.

Uyu mukobwa wigeze no kuba umunyamakuru kuri TV10 yashyize hanze ifoto yambaye ubusa buri buri itavuzweho rumwe na benshi ku rukuta rwe rwa Snapchat.

Miss Mutoni Balbine yashyize hanze ifoto yambaye ubusa buri buri


Si ibyo gusa kuko no mu minsi yashize, Balbine yavuzweho kuba ari umutinganyikazi kubera ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n’undi mukobwa, gusa yahise abitera utwatsi avuga ko abantu bumvishe nabi ibyo yashatse kuvuga.

Miss Mutoni Balbine yiswe umutinganyi


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU