Iki cyumweru kirangiye cyaranzwe n’udushya dutandukanye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, nkuko bigaragara muri iyi nkuru twakusanyije hagendewe ku nkuru zitandukanye zanditswe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda

Utu ni tumwe mu dushya twaranze iki cyumweru kirangiye

Balbine yiyambitse ubusa buri buri ahabwa urwamenyo

Miss Mutoni Balbine yashyize hanze ifoto yambaye ubusa buri buri

Mutoni Balbine, igisonga cya Kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 ndetse akaba ari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016 yashyize hanze ifoto yambaye ubusa buri buri maze ahabwa urwamenyo n’abantu batagira ingano.

Umutare Gaby bidasubirwaho agiye kurushinga

Invitation y'ubukwe bwa Gaby na Joyce

Nikuze Gabriel benshi bazi ku izina rya Umutare Gaby agiye gukora ubukwe n’umukunzi we witwa Joyce Nzere, ndetse Invitation y’ubu bukwe ikaba yarageze hanze, aho biteganyijwe ko buzaba tariki ya 16 Nyakanga 2017 I Kibagabaga

Knowless yakoze amahano, ahabwa urwamenyo

Muri iki cyumweru Butera Knowless yashyize ahagaragara ifoto y’umwana we, iherekejwe n’ubutumwa bwanditse mu Cyongereza bwatumye benshi bamuha urwamenyo nyuma yo kuvumbura ko ayo magambo  yateruye uko yakabaye ku mbuga nkoranyambaga.

Amagambo Knowless yanditse kuri Instagram YE
Amagambo Knowless yanditse kuri Instagram YE
Byahise bitahurwa ko yayateruye uko yakabaye
Byahise bitahurwa ko yayateruye uko yakabaye

Gucuranga ibihangano bigiye gutangira kwishyuzwa

Ama radios, Televisions, utubari, inzu z’imyidagaduro, inzu mberabyombi cyangwa izitanga service ku bantu benshi, amahoteli, restaurants n’ahandi bakoresha ibihangano by’ubwenge cyane muzika ntibishyure ba nyirabyo, guhera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka baratangira kujya bishyuzwa, abahanzi babone inyungu zabo.

Intambara ya Jack B na Pacson yabuze gica

Pacson afatanyije na The Ben, Green P, na Bulldog bashyize hanze indirimbo yitwa Champion, gusa iyi ndirimbo yateje amatiku akomeye hagati ya Pacson n’umuririmbyi Jack B nyuma yo gukatamo igice cya Jack B bakayishyira hanze bamukuyemo.

Ifoto y’umunyarwandakazi Gisele yavugishijeje abatagira ingano

Tumukunde Gisele, umunyamideli ukunze kugaragara cyane mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi ba hano mu Rwanda, yashyize hanze ifoto itaravuzweho rumwe na benshi, aho bamushinjaga kwigana umunyamideli ukomeye wo muri Amerika, Amber Rose

Ikirezi Sandrine wabaye Miss CBE yasezeranye imbere y’amategeko

Kamugisha George na Sandrine Ikirezi

Miss Sandrine Ikirezi wabaye Miss CBE mu mwaka wa 2016 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kamugisha George, ndetse barateganya no gusezerana imbere y’Imana bidatinze mu minsi iri imbere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU