Ikipe ya Real Madrid yaraye ibonye itike yo kujya mu mikino ya 1/2 cya UEFA Champions League, mu mukino w’ishiraniro wayihuje na Bayern Munich Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mata 2017.

Ni umukino warebwe n’abantu basaga ibihumbi 78, 346 akaba wabereye ku kibuga cy’ikipe ya Real Madrid(Estadio Santiago Bernabeu) ukaba warangiye ikipe ya Real Madrid itsinze Bayern Munich ibitego 4 kuri 2 hitabajwe iminota 30 y’inyongera.

Mu gice cya mbere amakipe yose yari afite ishyaka ryinshi ryo gushaka igitego hakiri kare, ariko biranga birananirana gusa Bayern Munich yotsaga igitutu cyane Real Madrid, gusa igice cyarinze kirangira nta kipe irareba mu izamu ryindi, maze bajya kuruhuka benshi bategerezanya amatsiko menshi igice cya kabiri.

Bakiva mu karuhuko, impinduka ku mpande zose zahise zitangira kugaragara maze ku munota wa 51, Bayern Munich ibona Penaliti yari iturutse ku ikosa Casemiro yakoreye  Arjen Robben, Robert Lewandowski atazuyaje aba ayishyize mu rushundura, Bayern iba ibonye igitego cya mbere k’ubusa bwa Real Madrid.

Robert Lewandowski was the coolest man in the Bernabeu when he stepped up to convert Bayern Munich's penalty

Real Madrid yakomeje gukora uko ishoboye kugirango yishyure ndetse birayihira, Cristiano Ronaldo wakoze amateka akomeye muri uyu mukino yo gutsinda Hatrick abasha gutsindira Real igitego cya mbere ku munota wa 76.

Cristiano Ronaldo, Real Madrid's star man, came to the fore when it mattered most for his side, scoring twice in extra-time

Umupira ugiterekwa mu kibuga hagati, abakinnyi ba Bayern Munich bakoze icyo twakwita ubusatirizi budasanzwe bwatumye Sergio Ramos yitsinda igitego ku munota wa 78, Bayern igira ibitego bibiri kuri kimwe cya Madrid.

Kaylor Navas was left stranded by Sergio Ramos' own goal that took the game into an additional 30 minutes

Artulo Vidal wari wabonye ikarita y’umuhondo mu gice cya mbere, yaje kubona indi y’umuhondo zihita zibyara iyumutuka maze ku munota wa 84 aba asohotse mu kibuga, imbaraga ku ikipe ya Bayern ziracika ari nako umukino waje kurangira hakitabazwa iminota 30 y’inyongera(Prolongation).

With the tie looking set for extra time Arturo Vidal made his side's task a little harder when he saw red for a second booking

Igice cya mbere mu minota 30 y’inyongera bahawe cyenda kurangira, aho byari ku munota wi 105, C. Ronaldo yahise atsindira Real Madrid igitego cya kabiri, amakipe yombi anganya bibiri kuri bibiri, ari nako agace ka mbere karangira.

Mu gace ka kabiri k’iminota 30 y’inyongera, Real Madrid yabaye nkiriye amavubi maze yotsa igitutu gikomeye Bayern biza no kubyara igitego cya gatatu cyatsinzwe na Cristiano ku munota wi 110 ku mupira mwiza yari aherejwe na Marcelo wacenze hafi ikipe yose, iki gitego cyaje giherekejwe n’ikindi cya Kane cyatsinzwe n’umwana muto cyane M. Asensio ku munota wi 112, umukino urinda urangira utyo, Real Madrid ifite ibitego byabo bine kuri Bibiri bya Bayern Munich.

Ronaldo completed a perfect hat-trick: header, left foot, right foot; with his second goal in extra time to effectively end the tie

Real Madrid yahise ibona itike yo kujya muri kimwe cya kabiri ku bitego byayo 6 kuri 3 bya bayern Munich mu mikino yose bakinnye(Ubanza no Kwishyura).

Undi mukino wari uhanzwe amaso na benshi ni uwahuje ikipe ya Leicester City na Atletico Madrid, ukaba warangiye  Atletico Madrid isezereye Leicester City iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Kuri uyu wa gatatu ruraba rwambikanye hagati ya FC Barcelone na Juventus, hamwe na Borussia Dortmund iri busure AS Monaco mu Bufaransa, imikino yombi iraba saa 20:45.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU